Nyuma y’iraswa ry’abantu batatu ryabaye mu ijoro ryakeye, ahegereye umupaka w’u Rwanda na Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu mudugudu wa Bisizi Akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwasabye abaturage kureka inzira zitemewe zifashishwa n’abanzi.
Habyarimana Gilbert uyobora akarere ka Rubavu yabwiye itangazamakuru rya Flash ko aba barashwe ari abacoracora banyuze mu nzira z’umwanzi.
Ati “Ni abo bacoracora mu byukuri binjiza ibintu bitemewe no mu buryo butemewe banyuze aho umwanzi asanzwe anyura, icyo tubwira abaturage rero ni ukumenyera gukoresha imipaka yemewe.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu hamwe n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama n’abaturage baganira ku byaraye bibaye, barabahumuriza, babasaba kwirinda kwishora mu bikorwa bya frode no gutanga amakuru ku babikora.
Mu Ukuboza umwaka ushize abarwanyi ba FDLR bagerageje gucengera ku mupaka mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana muri aka bakumirwa n’ingabo z’u Rwanda bamwe mu barwanyi ba FDLR bahasiga ubuzima.