U Rwanda rwamaganye ibyatangajwe na Sam Kutesa ku kibazo cy’umupaka

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikomeje gutangazwa na Uganda ko rwakumiriye ibicuruzwa biva muri icyo gihugu nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kuteesa, mu gihe umubano hagati y’ibihugu byombi utifashe neza.

Kuteesa yasohoye itangazo rivuga ko muri iki gihe ibicuruzwa bituruka muri Uganda byinjiraga mu Rwanda byakumiriwe n’abayobozi b’u Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riramagana ibitangazwa na Uganda, rivuga ko nta kuri kubirimo ko ahubwo iki gihugu kiri mu majyaruguru y’u Rwanda gikwiye kubanza gukemura ibibazo kugira ngo ubucuruzi busesuye bushoboke.

Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yavuze ko igihugu cyose cyahirahira kuri uyu muganae kigafunga umupaka,byaba ari ubwiyahuzi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditseko Museveni yavuze ko yasabye abategetsi muri guverinoma ye kuba batakora ikosa ryo gufunga umupaka n’igihugu icyo aricyo cyose ku buryo ibicuruzwa bibuzwa guhita ku mpamvu iyo ariyo yose.

N’ubwo nta gihugu na kimwe Museveni yavuze izina,u Rwanda na Uganda bimaze iminsi bitarebana neza,kubera ko u Rwanda rwabagaritse amakamyo manini kunyura ku mupaka wa Gatuna kubera kuwubaka.

Ibi byashyize agatotsi m umubano w’ibihugu byombi ariko umukuru w’igihugu w’u Rwanda Nyakubahwa Kagame Paul aherutse kubwira abayobozi mu mwiherero ko iki kibazo cyo kubaka Gatuna cyumviswe nabi kuruhande rwa Uganda.

Yagize ati “ Ibyadindiye ku mupaka bifite ukuri kwabyo ntaho bihuriye n’ibibazo dusanganywe n’abaturanyi bacu bo muri Uganda.”

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagaragaje ibibazo bikomeye bibangamiye umubano w’ibihugu byombi rusaba Uganda gutanga ibisobanuro dore ko rwabisabye kenshi ariko ntirubihabwe.

Rivuga ko hari amagana y’Abanyarwanda amazina yabo yagaragarijwe Guverinoma ya Uganda ko bishwe, abandi batawe muri yombi nta mpamvu ndetse ntibemererwe guhabwa ubufasha bugenwa n’amategeko bakanakorerwa iyicarubozo; ndetse ko hari n’abandi bagera ku gihumbi bagaruwe mu Rwanda mu buryo bubi.

Muri iri tangazo Leta y’u Rwanda ivuga ko iki ari ikibazo kibangamiye uburenganzira bwa muntu n’amasezerano ya EAC y’urujya n’uruza.

Ikindi ni uko Abagize inzego z’umutekano za Uganda bafasha Abanyarwanda bifuza guhungabanya umutekano mu Rwanda, barimo imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na RNC. ikindi kibazo ni ikijyanye n’ubucuruzi, aho abacuruzi b’abanyarwanda bagiye babangamirwa rimwe na rimwe ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Kandi ko ari ibintu u Rwanda rwasubiyemo inshuro nyinshi rubigaragariza leta y’Ubugande nayo igaterera agati mu ryinyo.

Mu ngingo ya kane y’itangazo rya leta y’u Rwanda ivugamo ko nta rujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu rushoboka mu gihe abacuruzi b’Abanyarwanda n’abandi Banyarwanda bakomeje kwicwa, abandi bakorerwa iyicarubozo, abandi ibicuruzwa byabo bigafatirwa. Ibi ni ibintu bikeneye kubanza gukemuka naho ibyo kuba u Rwanda rwarashyizeho ambarigo kuri y’u ganda birasa n’ibinyoma.

Muri iri tangazo Leta y’u Rwanda yemera ihame ry’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa ariko igahamagarira ubugande kubanza gukemura ibibazo yagaragarijwe biza ku isonga nk’inzitizi kuri iryo hame.

Hagati aho ariko Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC bwana Liberat Mfumukeko yavuzeko uyu muryango uri gukora ibihsoboka byose ikibazo hagati y’u Rwanda na Uganda kigakemuka.

Mfumukeko avuga ko hashyizweho akanama kari kukigaho kuburyo kizakemuka vuba nta byinshi bihungabanye.

Leave a Reply