Umutinganyi Lori Lightfoot atorewe kuba mayor w’Umujyi wa Chicago

Lori Lightfoot wigeze kuba  umushinjacyaha, yatsinze abandi bakandida 13 bari bahanganiye uyu mwanya n’amajwi 74 % ubwo hasozwaga amatora. Lightfoot abaye mayor wa mbere w’uyu mujyi w’umutinganyi. Akimara gutsinda amatora yishimanye n’umugore we n’umwana we.

Ubwo yishimiraga intsinzi mu ijoro, yavuze ko abakobwa benshi n’abahungu benshi bari kureba neza, kandi babona intangiriro y’ikintu gikomeye kandi kigaragaza itandukaniro.

Uyu mugore w’umutinganyi w’imyaka 56 y’amavuko yakunze kumvikana arwanya irondaruhu, na ruswa muri politiki kandi agasaba ko imiryango ikennye yafashwa.

Ikindi kibazo, agaragaza ko azahangana nacyo ni ubwicanyi bugaragara muri uyu mujyi wuzuyemo intwaro ziri mu biganza by’udutsiko.

Atdsinze undi mugore ukomoka muri Afurika Toni Preckwinkle.

Indi mijyi irindwi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Atlanta, New Orleans na  San Francisco nayo iyobowe n’abagore b’abirabura bakomoka muri Afurika.

Lori Lightfoot  asimbuye Rahm Emmanuel ku bu mayor bw’uyu mujyi.

Leave a Reply