Abashimutiye Umunyamerika muri Uganda bari guhigwa bukware

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zatangiye gukorana bya hafi n’iya Uganda mu mukwabo wo gushakisha abashimuse umukerarugendo ukomoka muri icyo gihugu.

Chimp Reports yanditse ko Umunyamerika Kimberley Sue Endecott w’imyaka 35 yashimuswe ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari muri Pariki yitiriwe Umwamikazi Elizabeth, Queen Elizabeth National Park.

Uwo mukerarugendo yashimutanywe n’uwari umutwaye.

Abagabo bitwaje intwaro byemezwa ko bamutwaye kuri ubu barasaba ibihumbi magana atanu by’amadorari y’Amerika($500.000) kugira ngo bamurekure.

Leave a Reply