Kuri uyu wa gatatu tariki ya 3 Mata 2019 Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri.
1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya
28 Mutarama 2019.
2. Ashingiye ku bubasha ahabwa n’Amategeko, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yahaye imbabazi abagore n’abakobwa magana atatu na mirongo itandatu na barindwi (367) bose bari barakatiwe n’inkiko kubera icyaha cyo kwihekura no gukuramo inda.
3. Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe ibi bikurikira:
– Ishyirwa ry’ Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) muri Gahunda z’Igihugu;
– Aho imyiteguro yo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi igeze.
4. Inama y’Abaminisitiri yemeje politike, gahunda n’ingamba bikurikira:
– Ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Icyerekezo 2020 Umurenge (VUP) igamije guha amafaranga y’inguzanyo ziciriritse abaturage batishoboye kugira ngo bikure mu bukene;
– Ingamba z’imyubakire n’imitunganyirize y’imihanda y’ibitaka icibwamo n’imodoka zitaremereye;
– Ingamba zo gutwara abantu n’ibintu hakoreshejwe amapikipiki;
– Ishyirwaho ry’Ikigo giteza imbere imikorere itangiza ibidukikije no guhanga udushya mu kubungabunga ikirere.
5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’Amategeko ikurikira:
– Umushinga w’Itegeko rigena uburyo bw’isoresha;
– Umushinga w’Itegeko rigena imitunganyirize y’umurimo w’ubwishingizi;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Mutarama 2019, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana na cumi n’enye n’ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bitandatu z’Amayero (114.266.000 EUR) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’impano yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 16 Mutarama 2019, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere ifatanyije n’Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere nk’inzego ziyobora Ikigega Gishinzwe Ikwirakwiza n’Isukura by’Amazi mu cyaro (RWSSI), yerekeranye n’impano ingana n’ibihumbi magana inani by’Amayero (800.000 EUR) agenewe gahunda irambye yo gukwirakwiza amazi n’ibikorwa by’isukura;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 06 Werurwe 2019, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere mu by’Ubukungu muri Afurika (BADEA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni makumyabiri z’Amadolari y’Abanyamerika (20.000.000 USD) agenewe umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi mu cyaro cy’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma ya Rupubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya yerekeye ubufatanye mu ishyirwa mu bikorwa
ry’umushinga w’inzira ya Gariyamoshi Isaka-Kigali yashyiriweho umukono i Kigali muri Repubulika y’u Rwanda, ku wa 09 Werurwe 2018;
– Umushinga w’Itegeko rigenga Umujyi wa Kigali;
– Umushinga w’Itegeko ryemera ko u Rwanda ruba kimwe mu Bihugu bihuriye ku Masezerano Nyafurika ku Ndangagaciro n’Amahame byo Kwegereza Abaturage Ubuyobozi, Imiyoborere n’Iterambere bishingiye ku baturage, yashyiriweho umukono i Malabo muri Equatorial Guinea ku wa 27 Kamena 2014;
-Umushinga w’Itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge;
– Umushinga w’Itegeko rihindura Itegeko Nº 11/2017 ryo kuwa 06/04/2017 rishyiraho Ishuri Rikuru ryihariye ry’Igihugu rishinzwe kwigisha Iyubahirizwa ry’Amategeko rikanagena inshingano, ububasha, imitunganyirize n’imikorere byaryo;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inyongera ku masezerano yerekeye imirimo y’agahato, 1930, yemejwe n’Inama Mpuzamahanga ku Murimo y’ijana na gatatu yabereye i Genève mu Busuwisi, ku wa 11 Kamena 2014;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’icyicaro cya IFAD mu Rwanda, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi ku byerekeye icyicaro cya IFAD mu gihugu yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 20 Werurwe 2010
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kwemera kwakira Icyicaro mu Gihugu hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo Mpuzamahanga cyita ku Bijumba (CIP), yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 17 Nzeri 2015;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano yo kwakira Icyicaro cya Smart Africa hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ubunyamabanga bwa Smart Africa, yashyiriweho umukono i Addis Ababa ku wa 31 Mutarama 2016;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo Nyafurika kigamije Intego z’Iterambere rirambye cy’Ishami ry’Ibisubizo kw’Iterambere Rirambye (SDGC/A), yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 31 Mutarama 2016;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigo Nyafurika kigamije Iterambere ry’Ubumenyi bw’Imibare-Igitekerezo Einstein cy’Ahazaza, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 12 Werurwe 2016;
– Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Fondasiyo MasterCard, yashyiriweho umukono i Kigali ku wa 17 Nyakanga 2017;
-Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’Icyicaro mu Rwanda, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda n’Ihuriro ry’Abagore b’Inararibonye muri Politiki (WPL), yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 01 Ukuboza2017.
6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:
– Iteka rya Perezida rishyiraho Sitati yihariye igenga abakozi b’Urwego rw’Igihugu
rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB);
– Iteka rya Perezida rigena ibikoresho by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe
Ubugenzacyaha (RIB) bishyizwe mu bigirirwa ibanga;
– Iteka rya Perezida rigena ibikoresho bya Polisi y’u Rwanda bigirirwa ibanga;
– Iteka rya Perezida rigena uko amatora y’abagize Komite y’Abunzi akorwa;
– Iteka rya Perezida rihanagura ubusembwa ku bari ba Ofisiye (6) birukanwe burundu mu Polisi y’Igihugu: AIP BARIYO Andrew, CSP GAKWAYA Emmanuel, CIP KASAIJA Charles, IP MUGABO KABARUKA Peter, SP MUHIZI Francis na RUSAGARA TUMUSIIME Alex;
– Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi Mukuru n’Umuyobozi Mukuru Wungirije ba Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (RFL);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Urwego rureberera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA);
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho NSHIMIYIMANA Jean Baptiste, GAFISHI RUKEMA Samy na UMUTANGUHA Marie Josée nk’Abashinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho NIYONKURU Jeannine na NZEYIMANA Maximillien nk’Abashinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana NZIBAZA Evariste, wari Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Bushinjacyaha Bukuru (NPPA) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
-Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu MUKAMUNANA Jacqueline wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari no Gucunga ibikoresho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) guhagarika akazi mu gihe kitazwi;
– Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryirukana burundu mu bakozi ba Leta, Bwana NSENGIYUMVA Jean Baptiste wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwitegura no kugabanya ingaruka ziterwa n’ibiza muri Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA);
– Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza n’ibikurikizwa mu gushyira mu bikorwa itegeko ryerekeye abinjira n’abasohoka;
– Iteka rya Minisitiri rigena ibisabwa kugira ngo umusoreshwa yemererwe iyimuragihombo mu bihe by’umusoro birenze bitanu;
– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bw’ibaruramari ryoroheje rikoreshwa mu bikorwa by’ubucuruzi biciriritse;
– Iteka rya Minisitiri rigena umubare w’ibyacurujwe ku mwaka usabwa kugira ngo ibitabo by’ibaruramari byemezwe;
– Iteka rya Minisitiri rigena imikorere y’abazahura ubucuruzi cyangwa abacunga igihombo;
– Iteka rya Minisitiri rigena aho umusoreshwa atuye hahoraho n’aho ubuyobozi nyabwo buri;
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza agenga imitunganyirize y’imijyi
n’imyubakire;
– Iteka rya Minisitiri rigena amabwiriza akubiyemo ibyiciro by’inyubako, ibisabwa
n’uburyo bukurikizwa mu gusaba no gutanga impushya zo kubaka;
– Iteka rya Minisitiri rishyiraho urutonde rw’imishinga igomba gukorerwa isuzumangaruka ku bidukikije, amabwiriza, ibisabwa n’uburyo bwo gukora isuzumangaruka ku bidukikije;
– Iteka rya Minisitiri rihanagura ubusembwa ku bari ba Ofisiye 35 birukanwe burundu muri Polisi y’Igihugu;
-Iteka rya Minisitiri risezerera ku kazi CPL NZAYISENGA Narcisse wari umucungagereza mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa kubera impamvu z’uburwayi;
7. Amaze kugisha inama Inama Nkuru y’Ubucamanza, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri abakandida ku myanya y’ubucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire bakurikira, urutonde rwabo ruzashyikirizwa Sena kugira ngo ibemeze:
– Bwana RUKUNDAKUVUGA François Regis: Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga;
– Bwana HITIYAREMYE Alphonse: Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga;
– Madamu TUGIREYEZU Vénantie: Umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire.
8. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
Mu Kigo Gishinzwe Kumenyekanisha Ubukerarugendo Bushingiye Ku Nama (Rwanda Convention Bureau)
Abagize Inama y’Ubutegetsi
– Bwana Frederick Kenneth SWANIKER: Perezida;
– Madamu KANYONGA Louise: Visi-Perezida;
– Bwana David SAND;
– Madamu KABANDA Aline;
– Bwana KAMALI Wilson;
– Bwana NDAGIJIMANA Christian;
– Madamu GAKWERERE Annette.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibibuga by’Indenge (Rwanda Airport Company)
– Lt. Col. KARAMBIZI Firmin: Umuyobozi Mukuru;
– Madamazela MUGWANEZA Isabelle: Umuyobozi Mukuru Wungirije.
Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA)
– Madamu BATETA Jane: Chief Finance Officer;
– Bwana Pierre Celestin NIZEYIMANA: Entreprise Architecture Division Manager;
– Madamu UJENEZA Elisabeth: Software Solution Division Manager
– Bwana RUTAYIRO Ngoga Said: Technology Innovatiom Division Manager;
– Bwana ASIIMWE Innocent: Digital Cluster Coordination and Community Development
Division Manager;
– Bwana RUZIGANA MANZI Desire: Enterprise and Application Analyst;M
-Madamu INGABIRE Gloria: Government Digitalization Analyst;
– Bwana NTAGANDA Alfred: Information Security Analyst;
– Madamu GAHIMA MUTONI Diana: Business and Market Intelligence Analyst.
Muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu Abakomiseri
– Madamu MUHONGERWA Furaha Patricia, Visi Perezida;
– Madamu UWIZEYE Marie Thérèse, yongerewe manda ku mwanya wa Komiseri.
Muri Kigo gishinzwe Iterambere ry’ubuhinzi Ubworozi mu Rwanda (RAB)
– Bwana IYAMUHAYE Jean Claude: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu bihingwa no gusakaza ikoranabuhanga;
– Bwana RUZIBIZA Emile: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubuhinzi, Ubushakashatsi mu Kuhira Imyaka no gusakaza ikoranabuhanga;
– Bwana NDAYISENGA Fabrice: Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubushakashatsi mu bworozi no gusakaza ikoranabuhanga;
– Madamu KAMARABA Illuminé: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gucunga umusaruro n’ikoranabuhanga rijyanye nabyo;
– Madamu KANYANDEKWE Christine: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe gutera intanga mu matungo ku rwego rw’Igihugu;
– Dr. KAMANA Olivier: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe guteza imbere ibikomoka ku bworozi n’ikoranabuhanga rijyanye nabyo;
– Bwana RWEBIGO Daniel: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe imbuto.
Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB)
KAGERUKA Ariella: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubukerarugendo no Kubungabunga Ibidukikije.
Mu Nteko Ishinga Amategeko/ Umutwe wa Sena
Madamu MUKARUKUNDO Josette: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ikoranabuhanga no kumenyekanisha Ibikorwa.
Muri Minisiteri y’Ibidukikije (MOE)
– Bwana KARERA Patrick: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije;
– Bwana RUTARO KAKA Benon: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Igenamigambi.
Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET)
Bwana MWISENEZA KANYAMUPIRA Abd-El-Aziz: Umujyanama w’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya (MINICT)
Madamu Gasakure Saga Doña Magali: Umujyanama wa Minisitiri
Muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
Bwana KALINDA Charles: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Politiki
n’Igenamigambi.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda
(NIRDA)
– MUKAYIRANGA Annette: Ushinzwe isesengura mu byerekeye inganda;
– TWAHIRWA Christian: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ikurikiranabikorwa;
– Dr. KAMANA Olivier: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubushakashatsi
n’Iterambere.
Mu Kigo gishinzwe Gutsura Amajyambere mu Nzego z’Ibanze (LODA)
Bwana NGENDAHIMANA Pascal: Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe
Iterambere ry’Ubukungu.
Mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB)
– Bwana BAHORERA Dominique: Umujyanama w’Umunyamabanga Mukuru;
– Bwana KANANI Augustin: Umuyobozi w’Ishami ry’imari;
– Bwana NJANGWE Jean Marie: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kwita ku bakekwaho ibyaha n’ibimenyetso;
– Bwana MWESIGYE Robert: Umuyobozi w’Ishami rya Chemical Biological Radiological Nuclear and Explosive;
– Bwana BYUMA NTAGANDA Emile: Umuyobozi w’Ishami ry’ibikorwa by’ubutasi;
– Madamu MUKANDAHIRO Ndemera Jeanne d’Arc: Umuyobozi wa Isange One Stop Centre;
– Bwana RWEMA Patrick: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubusesenguzi mu kurwanya uterabwoba;
– Bwana KAREKEZI Théogène: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubukangurambaga mu kurwanya iterabwoba;
– Bwana BWIMBA David: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije;
– Bwana RAMA George: Umuyobozi w’ishami rishinzwe inyandiko z’abakoze ibyaha no kubika dosiye;
– Bwana RUTABINGWA Michel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi bwa gihanga;
– Bwana KARASIRA Jean Claude: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutabazi bw’ahabereye ibyaha;
– Bwana HABYARIMANA Philbert: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyaha bikorerwa abantu;
– Bwana MBAZABAGABO Michel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibyaha bihungabanyaumutekano w’Igihugu;
– Bwana BWIMANA Diogène: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuyobozi n’Abakozi;
– Bwana GASANA Alexis: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe;
– Bwana NIYIBIZI Julien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu;
– Bwana NGARUKIYE Jacques: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya inyerezwa ry’umutungo wa Leta na ruswa;
– Bwana KAREMERA Safari Enock: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byo mu rwego rw’ubukungu n’imari;
– Madamu UWAMAHORO Christine: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurengera umuryango n’abana;
– Bwana NSHIMIYIMANA Modeste: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho;
– Madamu KABEGA Caritas: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi, igenzura n’isuzumabikorwa.
Mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC)
– Dr. MUYOMBO Thomas: Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali);
– Bwana KAYIRANGA Olivier: Umuyobozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga n’itumanaho;
– Bwana SIBOMANA Hassan: Umuyobozi w’Ishami rya gahunda z’ikingira.
Mu Kigo gishinzwe Gucunga no Guteza imbere Amazi n’Amashyamba (RWFA)
Bwana MUNYEMANA Justin: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’ubutegetsi.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (METEO RWANDA)
Bwana NSHIMIYIMANA Joseph: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’ubutegetsi.
Mu Kigo gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (RAB)
Bwana HARERA Sebastien: Umuyobozi w’Ishami ry’igenzura ry’imbere mu kigo.
Mu Ishuri rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro rya Huye (IPRC-HUYE)
– Bwana NIYONCUTI Junior Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe guteza imbere no kwita ku bikorwaremezo;
– Bwana KAGABO Eliandeli: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amasomo;
– Bwana NYARWAYA Jimmy: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe igenamigambi.
Mu Kigo gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu
Rwanda (RLMUA)
Bwana NDAYISABA Jean Pierre: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imari n’ubutegetsi.
Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA)
Madamu BUKINANYANA Daniella: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ububiko bw’amakuru na za porogaramu.
Mu Kigo cy’Ubuvuzi cya Kaminuza cya Kigali (CHUK)
Bwana SHAHIDI TWAHIRWA Timothée: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imicungire y’ireme ry’uburezi.
Mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Iterambere rya Taransiporo (RTDA)
Madamu NIYIBIZI Thérèse: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ingendo.
Mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB)
– Bwana NYAGATARE Jean Bosco: Umuyobozi w’Ishami ry’imari;
– Bwana TUYISHIME Jean Bonfils: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe amakuru y’ikoranabuhanga.
Muri Ofisi y’Igihugu y’Amaposita (NPO)
Bwana SAFARI KAZINDU Patrick: Umuyobozi w’ Ishami ry’ubucuruzi.
9. Mu bindi
– Minisitiri w’Umuco na Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rufatanyije n’Ishyirahamwe rya Komite Olimpike muri Afurika (ANOCA) barimo gutegura imikino y’urubyiruko mu Karere ka V ya ANOCA muri 2019 (Imikino ngororangingo, Basketball, Volleyball, Gusiganwa ku magare na Tayekwondo) izabera mu Karere ka Huye kuva tariki 2 kugeza ku ya 6 Mata 2019. Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu 12.
– Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda rufatanyije n’Umuryango Nyafurika w’Abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi (AWLO) bazategura Inama Nyafurika y’Abagore bari mu Nzego z’Ubuyobozi muri 2019. Iyi nama igamije guteza imbere urwego rw’umugore mu buyobozi, hashyirwaho uburyo bwo kumwongerera ubushobozi ndetse no kubyaza umusaruro uburyo bwo gukorera hamwe izabera muri Kigali Marriot Hotel kuva tariki ya 4 kugeza ku ya 5 Mata 2019.
– Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 29 Mata kugeza ku ya 03 Gicurasi 2019 u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahangaya 5 ku ikoranabuhanga rya Big Data mu ibarurishamibare (Big Data for official statistics). Iyi nama izabera i Kigali izategurwa ku bufatanye hagati y’Ishami rishinzwe Ibarurishamibare mu Muryango w’Ababibumye (UNSD) n’abandi banyamuryango b’Akanama Mpuzamahanga k’Umuryango w’Abibumbye (GWG) gakora ku bijyanye n’ikoranabuhanga rya Big Data mu ibarurishamibare. Iyi nama izaba ari urubuga rwiza rwo gusangiza abandi ibyiza byagezweho no kwigira ku bandi ibijyanye n’ikoranabuhanga muri Big Data n’akamaro karyo mu ibarurishamibare rusange.
– Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko u Rwanda ruzizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo ku itariki ya 01 Gicurasi 2019. Insanganyamatsiko y’uwo munsi ni: “Umurimo unoze, Umusemburo w’Iterambere rirambye”. Ibigo bitandukanye bizizihiriza uyu munsi aho bisanzwe bikorera. Ku rwego rw’Igihugu, ibirori bizabera mu Karere ka Nyagatare. Muri ibyo birori hazizihizwa kandi imyaka 100 Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo umaze ushinzwe.
– Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko mu rwego rwo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ryuzuye rya gahunda yo kwirinda indwara ya Ebola, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO) n’abandi bafatanyabikorwa bateganya gushyira mu bikorwa ikoreshwa ry’urukingo rwa Ebola rwitwa “rVSV-ZEBOV” ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce dushobora gukwirakwiramo n’icyorezo cya Ebola kurusha utundi. Iki gikorwa kizatangira ku itariki ya 5 Mata 2019.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na KAYISIRE Marie Solange
Minisitiri mu Biro bya Minisitiri w’Intebe Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri