“Icyo tuzasaba RIB ni ugukurikiza amategeko ntibahutireho ngo bamushyire muri kasho.” Urujeni Martine

Minisiteri y’ Ubutabera irasaba Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB gukurikiza amategeko mu gihe  bafunga abana bato.

 Ibi biravugwa  mu gihe bamwe mu bunganira abana mu mategeko bagaragaza ko hari abahabwa ibihano by’ abantu bakuru kubera bitewe n’amakosa y’irangamimerere yakozwe muri dosiye  zabo.

Mu biganiro byahuje inzego z’ubutabera zinyuranye n’abashinzwe kunganira abana mu mategeko byaranzwe no gutunga agatoki inzego zitubahirizwa uburenganzira bw’abana mu gihe bafunze.  Ababunganira bagaragaza ko gufata no gufunga abana atari isubiracyaha, abana bafungirwa hamwe n’abantu bakuru, ni zimwe mu mbogamizia zigaragazwa n’abunganira abana.

Hagaragaye ko hari ubwo umwana akurikiranwa atunganiwe kuko aba yafashwe nk’umuntu mukuru, bikamuviramo gukatirwa igufungo kitamukwiye.

Urugero rwatanzwe ni urwo muri  Gereza ya Rusizi ifungiyemo umwana witwa MUHAWENIMANA Callixte uregwa gusambanya umwana wakatiwe burundu ariko Ubuyobozi bwa Gereza buza kumenya andi makuru ko uwo mwana afite imyaka 17 butuma basaba avoka kujuririra.

Maitre Akimanizanye Beatrice wuganira abana mu mategeko mu Karere ka Musanze .

yagize ati: “Imbogamizi zihari ni uko hari bamwe mu bakora mu bugenzacyaha batari bumva neza amategeko. Itegeko ry’ abana rivuga ko iyo igihano kitarengeje imyaka itanu (umwana) agomba kuburana adafunze ariko ugasanga nk’uwakoze icyaha cy’ubujura kitagejeje kuri iyo myaka arafunzwe,  akaburana afunze.

Maitre Akimanizanye Beatrice uwuganira abana mu mategeko mu karere ka Musanze.

Maitre Kayumba Bodouin yunganira abana mu Rugereko Rwisumbuye rwa Rusizi nawe asanga hari amategeko atubahirizwa.

Yagize ati: “ Hari  n’igihe umwana ajya gufungwa agahabwa igihano cy’umuntu mukuru kandi ari umwana bikamuviramo ingaruka zo guhabwa igihano kinini kirenze icyo yakagombye guhabwa.”

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kwegereza Ubutabera muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko amategeko arengera abana mu bihe bitandukanye ahari, agasaba Urwego rw’Ubugenzacyaha ko yakubahirizwa.

Ati: “Amategeko atandukanye arengera umwana turayafite. Icyo tuzasaba RIB ni ukujya yita ku gukurikaza amategeko bakabanza no kureba ibyangombwa bye ntibahutireho ngo bamushyire muri kasho batabanje kureba niba ari umwana.”

Urujeni Martine, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kwegereza Ubutabera Abaturage/MINIJUST

Icyakora ,Abacamanza bifuje ko mu  Nkiko z’Ibanze naho haba Urugereko Rwihariye Ruburanisha Abana kuko naho haburanishirizwa imanza ziregwamo abana mu gihe baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Didace NIYIBIZI

Leave a Reply