Abafite ubumuga bagiye kubona insimburangingo kuri mituweli

Bamwe mu bafite ubumuga bw’ingingo barasaba Inzego za Leta kubafasha kubona insimburangingo n’inyunganirangingo ku buryo  bworoshye kuko zihenze.

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga iravuga ko iki kibazo kigiye gukemukira ku kigo kigiye gutangizwa i Gahini mu karere Kayonza ,kizajya gitanga izi serivisi hifashishijwe ubwisungane mu kwivuza ‘mutuele de santé’.

Abafite ubumuga bavuga ko kugira insimburangingo n’inyunganirangingo  bibafasha gukora iby’ingingo .

Gusa ni intero itikirizwa n’abafite ubumuga benshi, kuko bamwe muri bo bavuga ko  kuzibona bitaborohera kuko bihenze.

Umwe muri aba yagize ati “insimburangingo n’inyunganirangingo  sinazibona nigeze kujyayo banca hafi ibihumbi magana arindwi, nkanjye rero sinayabona ariko zibonetse mu buryo  bworoshye byatworohereza.”

Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga  iravuga ko iki kibazo kigiye gukemukira ku kigo kigiye gutangizwa i Gahini mu karere Kayonza.

Oswalidi Tuyizere ushinzwe kubaka ubushobozi mu Nama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga  asobanura ko  hazajya hifashishwa ubwisungane mu kwivuza bwa mituel de sante.

Yagize ati “ubu abazajya bagana ikigo kizajya gifasha abafite ubumuga cya Gahini, bazajya bishyurira kuri ‘mituel de sante’ ndetse nabo bashaka insimburangingo.”

Yongeyeho kandi ko n’abatishoboye baba mu kiciro cya mbere cy’ubudehe bafashwa na leta hari uko bavugana n’abayobozi b’Imirenge  Sacco bakaboherereza n’amafaranga y’urugendo iyo bamenye amakuru y’utashobora kuyabona.

Ikigo kigiye gutangizwa i Gahini mu karere Kayonza, kizajya gitanga  serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo hifashishijwe mutuele de sante ku bafite ubumuga,ibyari imbogamizi ikomeye kuri bo cyane abatishoboye.

Photo: IGIHE

Yvette MUTESI

Leave a Reply