Abahawe imbabazi na Perezida bafunguwe

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwafunguye abagore 367 baherutse guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Barimo abagera kuri 68 bari bafungiye muri gereza  mageragere.

Bamwe muri bo bari barakatiwe burundu barashima imbabazi z’Umukuru w’Igihugu ndetse bagasezeranya ko bagiye kwitwara neza .

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Inama y’Abaminisitiri yateranye  iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyeshejwe ko Umukuru w’Igihugu yahaye imbabazi abagore n’abakobwa 367 bari bafungiye icyaha cyo gukuramo inda.

Yabikoze ashingiye ku ngingo ya 109 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.

Si ubwa mbere Perezida ahaye imbabazi abagororwa ndetse bagafungurwa. Muri Nzeri umwaka ushize abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, bahawe imbabazi za Perezida wa Repubulika abandi bafungurwa by’agateganyo.

Leave a Reply