Minisiteri y’Ubuzima imaze gutangaza ko hagiye gutangira gahunda yo gukingira Ebola ku baturage bose.
Minisitiri arasaba Abanyarwanda gukomeza kugira isuku no gutanga amakuru kare ku wo babonanye ibimenyetso byayo.
Abafashe uru rukingo bo mu bindi bihugu barenga ibihumbi ijana byagaragaye ko nta ngaruka byabagizeho bityo ko ntacyo rwatwara n’abanyarwanda.
Uturere 15 nitwo tuzabanza gufata urwo rukingo. Turimo Nyagatare Rusizi na Bugesera.
Gusa abazahabwa urwo rukingo ni abazaba bemeye ko baruhabwa bakanabisinyira.