Biracyari ingorabahizi kwishyura imitungo yangijwe muri Jenoside

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baravuga ko kuba hashize imyaka 25 batarishyurwa imitungo yabo bangirijwe ari intege nke zashyizwemo n’ubuyobozi.

Minisiteri y’Ubutabera ivuga ko ntarwitwazo na rumwe rwakabaye mu kwishyura imitungo y’Abarokotse Jenoside.

Kutishyurwa kw’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994 ni kimwe mu bibazo bibangamiye abacitse ku icumu rya Jenoside kuko ngo ahanini abinangiye arinabafite uburyo bwo kwishyura.

Ni ikibazo abatuye mu Karere ka Gatsibo  bashyira ku mbaraga nke zikoreshwa n’ubuyobozi kubishyuriza ibyemejwe n’inkiko gacaca.

Umwe mu bacitse ku icumu batuye mu murenge wa Murambi avuga ko ikibabaje ari uko abanze kwishyura bafite ubushobozi.

Yagize ati “Abanze kutwishyura se ko atari n’abakene,ni abifite nicyo kibabaje bafite amasambu, baratunze ariko ntituzi impamvu ubuyobozi butatwishyuriza imitungo. Njye mbona ubuyobozi ntambaraga bubishyiramo.”

Gasana Richard umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo avuga ko abanze kwishyura ibyo bangije bagiye guterezwa cyamunara.

Yagize ati” twarabitangiye gutangira gukora ibisabwa  ngo dutereze cyamunara abinangiye wenda icyo tugiye gukora ni ukubyihutisha kugira ngo abacitse ku icumu batarishyurwa imitungo yabo bishyurwe.”

Iki kibazo cyo kutishyura imitungo yangijwe muri Jenoside mu manza zaciwe na gacaca  si umwihariko wa Gatsibo gusa.

Mu karere ka Nyamagabe mu majyepfo y’u Rwanda, Umuyobozi w’aka karere Uwamahoro Bonaventure aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko naho bigenda biguru ntege kubera imyumvire y’abasabwa kwishyura.

Yagize ati “ni ikibazo cy’imyumvire yabagomba kwishyura bagikomeje kwinangira.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta Johnston Busingye  aherutse kugaragariza abasenateri ko kubura ubwishyu bidakwiye kuba urwitwazo kuko bituma ugomba kwishyurwa atabona ubutabera bwuzuye.

Yagize ati” Ugasanga ubuyobozi bwicaranye incarubanza wababaza uko byagenze ati uyu muntu ntafite ibyo kwishyura. Mu itegeko birasobanutse utegereza aho umuntu azabonera ubwishyu,rero ntanakimwe cyabuza abagomba kwishyura.”

Iki kibazo cyo kutishyurwa imitungo yangijwe  muri Jenoside kitarabonerwa umuti urambye,gikunda kugwarukwaho mu bikibangamiye ubumwe n’ubwiyunge, nk’uko bikunze kugaragazwa muri raporo n’ubushakashatsi bya komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge.

Leave a Reply