Leta y’u Rwanda yemeje amakuru avuga ko uwari uhagarariye Ubudage mu Rwanda yasabiwe gusimbuzwa kubera guharabika u Rwanda.
Ambasaderi Peter Woeste yarahagarariye u Budage i Kigali kuva mu Kwakira 2016.
Mu itangazamakuru havugwaga ko iyi ntumwa y’u Budage mu Rwanda yirukanwe ariko Leta yahakanye ko yamwirukanye ahubwo ko yasubijwe igihugu cye.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Flash ko uyu mudipolomate atirukanwe ariko igihugu cyasabwe kohereza undi kubera amagambo atari meza amaze igihe atangaza k’u Rwanda.
Minisitiri Nduhungirehe ati “Ntabwo yirukanwe nk’uko bivugwa,yohererejwe igihugu cye,gisabwa kohereza undi. Ni amagambo Atari meza yavuze ku Rwanda hashize amezi 3,ni uguhera mu kwa 12.Wenda sinabyiza kujya muri ‘detaile’ ariko si amabambo meza”
Ambasaderi Dr Peter Woeste ashobora kuba mu magambo yavuze harimo akomeretsa u Rwanda kubera amateka ya Jenoside.
Mu kiganiro k’umurongo wa telephone n’umunyamakuru wa Radio na TV Flash, yabajije Minisitiri Nduhungirehe niba aya magambo yavuzwe, ambasaderi akaba yirukanwe mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisitiri asubiza muri aya magambo:
“Ubundi bimaze amezi 3,yayavuze mu kwezi kwa 12 umwaka ushize birimo n’ibyo ngibyo uvuga .Ntabwo twabitindaho bitanasakara cyane muri ibi bihe byo kwibuka,ariko si amagambo meza”
U Budage butera inkunga u Rwanda mu bijyanye na TVET, iyubakwa ry’ibigo nderabuzima, amasoko, amashuri n’imihanda, gutanga amashanyarazi, guca amaterasi, ikoranabuhanga n’ishoramari, aho kugeza ubu hari ibigo 25 by’ishoramari bikorera mu Rwanda
Undi Ambasaderi w’u Budage wigeze kwirukanwa mu Rwanda ni Christian Clages wahawe amasaha 48 ngo abe yavuye mu Rwanda, kuwa 11 Ugushyingo 2008. Iki gihe byari byatewe no kuba u Budage bwari bwataye muri yombi Lt Col Rose Kabuye wari ushinzwe protocol ya Leta.