Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki y’Igihugu - FLASH RADIO&TV

Uganda: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki y’Igihugu

Amakuru aturuka muri Uganda aravuga ko Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Pariki y’Igihugu yitiriwe Queen Elisabeth muri Uganda ku mupaka wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ikinyamakuru Nile Post cyanditse ko abenshi mu bafashwe ari  abagabo ariko harimo abagore n’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Polisi ya  Uganda yatangaje   ko bari bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kasese.

U Rwanda rutegereje amakuru ya nyayo aturutse muri Ambasade

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’ Urwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier yabwiye itangazamakuru rya Flash ko nta makuru ahagije abifiteho, ko  nawe yabibonye gutyo, u Rwanda ngo rukaba rugitegereje ibiza kuva muri ambasade yarwo i Kampala.

Ati “Nkabo bantu 40 bafashwe ntabwo wamenya ibyabo, ntabwo wamenya  niba ari abafashwe bahohotewe cyangwa ari abari bagiye mu mitwe yitwaje intwaro, turabanza turindire y’uko ambasade yacu iduha amakuru yuzuye hanyuma tugafata ‘position’ nka Guverinoma.”

Amakuru avuga ko abo Banyarwanda bafashwe,  bafatiwe mu modoka eshatu zifite ibirango bya Uganda, barimo n’abadafite ibyangombwa by’inzira byuzuye.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Rwenzori y’Iburasirazuba, Mwesigye Vincent, yirinze gutangaza imyirondoro y’abafashwe, avuga ko ifatwa ry’abo ari ikibazo gikomeye kiza kuvugwaho n’inzego zo hejuru.

Leave a Reply