Abatuye Umurenge wa Kimihurura barasaba abakiri bato kwirinda ivangura

Ibi babigarutseho  kuri uyu wa 7 Mata ubwo hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside  yakorewe abatutsi mu 1994.

Abaturage bo mu murenge wa Kimihurura baravuga ko nyuma y’ imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, imiyoborere myiza itanga icyizere ko Jenoside idashobora kwongera kuba. Basaba abakiri bato gukomeza ubumwe n’ ubwiyunge no kwirinda ivangura.

Uwitwa BANAMWANA Rosette yagize ati: “Mbere na mbere ndashimira Paul Kagame, wabashije kudufasha kugira ngo twiteze imbere. ku bw’imiyoborere myiza twe twamaze kwikuramo ibintu by’amacakubiri, twumva ko turi abanyarwanda, turi umwe.”

GASORE Jean Pierre we yavuze ko “ Leta yegereye urubyiruko rw’iki gihe nta kuvuga ngo uyu akomoka ku Mututsi cyangwa ku Muhutu, mu buryo bwo kugira ngo bahurize hamwe, bahuze za mbaraga. Ubwo bumwe bwabo nibwo bubahuza bakubaka icyo gihugu cyacu.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kimihurura MUREKATETE Patricia avuga ko n’ubwo u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye bya Jenoside ariko rurangajwe imbere no kwihuta mu iterambere. Asaba abaturage kurangwa n’ubumwe kugira ngo iryo terambere rigerweho.

Yagize ati ”Mu Rwanda dufite aho tugeze ariko nanone turacyafite byinshi byo gukora. Ndongera rero gukangurira Abanyarwanda gushyirahamwe kugira ngo tugere kuri byinshi, gushyira hamwe kugira ngo tugere ku iterambere twifuza, gushyira hamwe tukiyubakira igihugu kuko nta muntu uzaza kukitwubakira.”

Ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda birakomeza mu gihe cy’iminsi ijana, hibukwa abasaga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’amezi atatu gusa guhera muri Mata 1994.

Leave a Reply