Amafoto : Madamu Jeannete Kagame yafunguye ubusitani bw’ Urwibutso.

Madam Jeannete Kagame yafunguye ubusitani bw’ Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kicukiro. Yavuze ko u Rwanda rwifuje kubaka ubu busitani, ahabereye amateka mabi nk’ ikimenyetso kitazasibangana , ariko gitanga ikizere ko ubuzima bwakomeje nyuma ya Jenoside n’ubwo ngo hari abibwiraga ko bitashoboka.

Ubu busitani bwafunguwe bwubatse mu Karere ka Kicukiro , I Nyanza ahari Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubwo yafunguraga ubu busitani Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’U Rwanda ,Jeannete Kagame yavuze ko Leta yahisemo kubaka ubu busitani ahabereye amateka mabi . Mu mvugo ishushanya  yagaragaje ko uko ibiti n’ indabo bitewe muri ubu busitani bigenda bikura bitoshye , bisobanuye ikizere n’ iterambere ridashidikanwaho abanyarwanda bagezeho, nyuma ya Jenoside, n’ubwo ngo hari abadakunda u Rwanda batanabyifuzaga.

Ati: Twifuje kubaka ubu busitani ahabereye amateka mabi nk’ ikimenyetso kitazasibangana, kitwibutsa ko ubuzima bwakomeje n’ubwo hari abatarabyifuzaga. Rubyiruko bana bacu, ubu busitani bw’ urwibutso bwafumbiwe n’ ibitambo by’ abacu. Twatabawe n’ abacu bato batari gito . Duharanire kuba abatanguha beza b’ u Rwanda kugira ngo abato batazongera gupfa .

Dr Bizimana Jean Damascène,Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, asanga kuba ubu busitani bwubatse mu masangano y’ inzibutso ebyiri zirimo n’ urwa rebero rurimo ibice bibiri ,hakabamo igishyinguwemo abanyepolitiki b’ Abahutu benshi bitandukanyije n’ ingengabitekerezo yo gutsemba Abatutsi bakabizira na byo bizatanga ubutumwa.

Ati: Turashaka ko uzajya ava ku Gisozi akagera hano I Nyanza agasobanurirwa amateka , azajya no ku Irebero akumva ko Abahutu bose batabaye abicanyi .Akamenya ko hari abarwanyije Jenoside n’ ingengabiterezo yayo bakabizira.

Ku ruhande rw’ urubyiruko na rwo ntirushidikanya ku masomo y’ amateka abazasura ubu busitani bazahakura.

Biteganyijwe ko ubu busitani buzuzura butwaye amafanga y’ u Rwanda asaga miliyoni 700. Bukazashyirwamo amabuye arenga milioni imwe mu rwego rwo kuzirikana no kwibuka abatutsi ,barenga miliyoni imwe bishwe muri Jenoside yo muri Mata 1994.

Leave a Reply