Kwibuka25: Guverineri Gatabazi yagaragaje icyizere urubyiruko rufitiye Umukuru w’Igihugu

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru agaragaza icyizere mu rubyiruko rw’u Rwanda rufite ubuyobozi bwiza n’inama z’Umukuru w’Igihugu.

Kuri iki cyumweru, Gatabazi Jean Marie Vianney uyobora Intara y’Amajyaruguru yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Rusiga mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi  ibaye mu Rwanda, bamwe mu rubyiruko batuye mu murenge wa Rusiga ho mu karere ka Rulindo baravuga ko bigira ku mateka u Rwanda rwanyuzemo  aho gukoresha imbaraga mu gusenya igihugu bakazikoresha mu kucyubaka.

Mu gihe urubyiruko rwo muri uyu murenge ruvuga ko imbaraga rufite ruzazikoresha rwubaka igihugu , Umuyobozi w’uyu murenge  wa Rusiga Mahoro Theresphore yavuze hari ingamba zikomeye zafashwe.

Yagize ati ”Twafashe ingamba zo guhuriza urubyiruko hamwe kugira ngo rutishora mu macakubiri.”

Mu gihe cy’iminsi ijana u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, Jean Marie Vianney Gatabazi uyobora Intara y’Amajyaruguru avuga ko kwitabira ibiganiro byitezweho umusaruro mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Urubyiruko rwo mu Ttara y’Amajyaruguru rukora ibikorwa byinshi birimo gusukura inzibutso za Jenoside zo muri aka karere ndetse bakagira n’ubwitabire mu biganiro biba biteganyijwe mu midugudu, bityo nkabona ko turi gutera intambwe ishimishije.”

Izindi nama zihabwa abaturage bo muri aka karere ka Rulindo ni ugukomeza gukorera hamwe hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, yanabaye intandaro y’iyakorewe abatutsi mu 1994.

AGAHOZO Amiella



Leave a Reply