RDC: Tshisekedi arashaka gukaza umubana hagati ya FARDC na MONUSCO

Perezida wa Kongo Kinshasa Félix-Antoine Tshisekedi yarahiye ko ashaka gukaza imikoranire myiza hagati y’igisirikare cya Leta FARDC n’ingabo za Loni MONUSCO mu kugarura amahoro muri kiriya gihugu cyane cyane Uburasirazuba bwa Kongo.

Arangiza uruzinduko muri Amerika yabwiye abanyamakuru ko ubu arajwe ishinga no gukorana n’ingabo bishoboka ariko amahoro akaboneka kuko ngo hari igihe habagaho guhangana ntibakorere hamwe.

Bwana Félix-Antoine Tshisekedi yemereye abanyamakuru muri Amerika ko ingabo za Loni zizagabanywa mu duce tumwe ariko zikongerwa mu tundi ahari ibibazo by’umutekano kurusha ahandi.

Ahazashyirwa abasirikare cyane ni muduce twa Beni, Butembo, le Grand-Nord, l’Ituri, kuko ngo imirwano ihabera ntiyatuma igihugu gitera imbere.

Leave a Reply