U Bufransa bwifuza ubutabera kubarokotse Jenoside- Depite Hervé Berville

Depite  Hervé Berville uhagarariye u Bufransa mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994, avuga ko kuba igihugu cye cyaratekereje gushyiraho itsinda ry’inzobere zizacukumbura uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, ari ikimenyetso cyo guha ubutabera abarokotse Jenoside no kugaragaza ukuri ku byabaye hagamijwe imibanire myiza y’ibihugu.

Iyi ntumwa ya rubanda yabitangarije mu kiganiro kigufi yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere ubwo yari amaze kuganira n’Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite mu Rwanda, Mukabalisa Donatile.

Iki kiganiro Depite Hervé Berville avuga ko kibanze ku kureba imikoranire y’Inteko Ishingamategeko z’Ibihugu byombi ndetse n’abaturage b’ibihugu.

Depite Hervé Berville  ati “Ni ibiganiro bigamije kurushaho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi ku nkingi z’ubuzima zinyuranye kandi ni umwanya mwiza twagize nk’intumwa z’Abafaransa  kuko twanazanye ubutumwa bwo gufata mu mugongo abarokotse Jenoside no guha agaciro abaguye muri iyi Jenoside kandi bizanafungura umubano n’imikoranire y’Inteko zishinga amategeko zombi.”

Abajijwe uko abona itsinda ry’Abanyamateka ryashyizweho na Perezida Emmanuel Macron mu gucukumbura uruhare rw’u Bufransa muri Jenoside, yavuze ko ari intambwe ikomeye muri politiki itewe.

Ati “Ni umusaruro wavuye mu biganiro bya perezida Kagame ubwo yasuraga Ubufaransa aganira na mugenzi we w’Ubufaransa. Iyi komisiyo izagaragaza ukuri kandi izakoresha abahanga mpuzamahanga mu kureba icyakorwa ngo Jenoside yabaye mu Rwanda ntizongere ukundi. Ikindi izaba igamije no gutuma amateka atibagirana kandi izatuma urwikekwe ruvaho ibihugu bibane neza kuko izagaragaza neza uko ibintu byagenze koko kandi ni igitekerezo kiza kuko bigaragaza uburemere Perezida Emmanuel Macron aha Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Depite Herve na Perezidante w’Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda

Nubwo uyu mudepite uhagarariye itsinda ry’Abafaransa avuga ko iyi komisiyo izashyirwaho ari intambwe ikomeye itewe mu mateka y’ibihugu byombi, hari abasesenguzi basanga ntawahita atekereza ko ibintu bigiye kujya mu buryo kuko hakiri kare kuko perezida Macron ashigaje imyaka 2 muri manda ye,bikaba bigoye ko yazagaruka k’ubutegetsi agakomeza ibizava muri iyi komisiyo. Abandi berekana ko igihe gisigaye azagikoresha ashaka uko yazagaruka k’ubutegetsi kurusha uko yazita kuri ibi bibazo bizagaragazwa n’aka kanama

Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi witabiriwe n’abayobozi banyuranye bo hirya no hino ku isi barimo na Minisitiri w’Intebe mu Bubiligi Charles Michel wongeye gusaba imbabazi ku ruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Alphonse Twahirwa

Leave a Reply