Abajenosideri ntagahenge bazahabwa mu Burayi- Perezida w’Inteko ya Renani Paratina

Itsinda ry’abayobozi b’intara ya Renani Paratina mu Budage riri mu Rwanda, aho ryifatanije n’Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi muri 1994, ryagaragaje ko iyi ntara ifite ubushake bwo gufasha u Rwanda gufata abakekwaho Jenoside bihishahisha mu Burayi.

Mu biganiro byahuje aba bayobozi barangajwe imbere na Hering Hendrik Perezida w’Inteko Ishingamategeko w’iyi ntara na Bernard Makuza Perezida wa Sena y’u Rwanda, hagaragajwe ko iki kibazo kiri mu bihangayikishije u Rwanda kuba hari abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bakidegembya mu bihugu byo mu Burayi.

Ibi biganiro byibanze ku gushima ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 25 ishize nyuma ya Jenoside ndetse n’icyakorwa ngo ibyabaye ntibizasubire.

Ku kibazo cy’abahakana bakanapfobya Jenoside ku mugabane w’uburayi, Perezida w’Inteko Ishingamategeko y’Intara ya Renani Paratina Hering Hendrik yavuze ko umubano w’u Rwanda n’iyi ntara wageze kuri byinshi, bityo hazabaho kumvisha ibindi bihugu mu Burayi guhangana n’iki kibazo.

Ati Umubano wacu n’u Rwanda wageze kuri byinshi, ndatekereza ko tuzaganira n’ibindi bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi, tubyumvishe amateka y’ibyabaye mu Rwanda kandi twumva inteko zishinga amategeko z’ibihugu byacu zizabisobanura bikumvikana.

Perezida wa Sena mu Rwanda Bernard Makuza avuga ko umubano uri hagati y’u Rwanda n’iyi ntara uzatuma habaho gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi baba mu buhugu byo mu Burayi. Ashima uko iyi ntara ndetse n’Ubudage bafashije u Rwanda nyuma ya Jenoside kandi ngo itegeko rihana Jenoside batoye rizafasha guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside.

Senateri Makuza  ku kuba hari abakekwa batarafatwa ati Nk’uko uyu muyobozi yanabivuze, turatekereza ko u Budage bwanakoresha ubucuti bifitanye n’ibindi bihugu byo mu Burayi abakekwaho ibi byaha bagahanwa. Bafite ubuhamya batanga ugereranije n’aya mateka yacu ariko bumvako abakoze Jenoside bagomba gushyikirizwa ubutabera.

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza

Umubano w’u Rwanda n’intara ya ‘Rhénanie-Platinat’ umaze imyaka isaga 37. Intara ya Rhénanie-Platinat yo mu Budage ifatanya n’u Rwanda mu bijyanye n’uburezi, ubuvuzi, imikino, ibikorwa remezo, kubaka ubushobozi n’ibindi.

‘Rhénanie Platinat’ yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 1982. Yateye inkunga imishinga isaga 2000. Irimo iyibanda ku buvuzi (iyubakwa ry’ibigo nderabuzima n’amavuriro mato n’ibikoresho byifashishwa kwa muganga); uburezi (ahubatswe ibigo by’amashuri, gutanga ibikoresho no kungurana ubunararibonye binyuze mu mahugurwa yo mu mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro ya IPRC); gukomeza ubufatanye mu rubyiruko no gusangizanya umuco.

Ku wa 13 Ukwakira 2017 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 35 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Rhénanie-Platinat, hatangajwe ko yari imaze kuruha miliyoni zisaga 100 z’ama-euro, zinyuze mu mishinga y’iterambere ya GIZ na KFW.

Inkuru ya Alphonse Twahirwa

Leave a Reply