Inteko Ishinga amategeko ya Canada yemeje ku bwumvikane busesuye ko itariki ya 7 Mata buri mwaka, iba umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni intambwe ikomeye itewe mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi.
Canada yifatanyije n’u Rwanda muri ibi bihe ndetse Guverineri Mukuru wayo, Julie Payette, ari mu gihugu guhera ku wa 5 Mata aho yanitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka.
Uyu munsi wemejwe n’Inteko ya Canada ku busabe bwazamuwe na depite Rob Oliphant, abanza kugaragaza ingaruka Jenoside yasize mu mezi atatu gusa yamaze nk’uko Televiziyo y’Inteko Ishinga amategeko ya Canada, CPAC, yabitangaje.