Igikomangoma cya Wales cyavuze ko kizasura u Rwanda nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye

Igikomangoma cya Wales Charles yabitangarije kuri Instagram ye ubwo yashyizeho ifoto y’urwandiko yoherereje Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Prince Charles avuga ko azasura u Rwanda nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye igatwara ubuzima bw’abasaga miriyoni.

Abinyujije kuri Instagram ye Charles yashyizeho ifoto y’urwandiko yoherereje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Yanditse kuri iyo foto ati “ Igikomangoma cya Wales cyoherereje urwandiko Perezida wa Repeburika y’u Rwanda Paul Kagame ngo bifatanye mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”

Yakomeje avuga ko “nk’umunsi mpuzamahanga wemejwe wo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, itariki ya 7 Mata itangiza ibihe byo Kwibuka bisozwa n’itariki ya 4 Nyakanga y’Umunsi wo kubohora igihugu, bikuzuza iminsi 100 Jenoside yakorewe abatutsi yamaze igahitana ubuzima bw’abasaga miriyoni bishwe urw’agashinyaguro.”

Uru ruzinduko ruje haciyeho igihe nta munyamuryango wo mu Bwami bw’Ubwongereza ugenderera u Rwanda.

Meghan Markle aheruka mu Rwanda mu 2017 ubwo yari ambasaderi w’Umuryango World Vision ariko yari atashyingiranywa n’Igikomangoma Harry.

U Rwanda ruri kuzamuka cyane mu bukungu no mu ikorabuhanga muri iyi myaka. Ni iterambere igihugu cy’u Rwanda gikesha uwayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside akanaba n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame.

Leave a Reply