Perezida wa Repubulika Paul Kagame asanga ibikorwa bihungabanya umutekano byagiye bituruka mu ishyamba rya Nyungwe ari ubushotoranyi kandi ngo ababiri inyuma bibeshya ku nyungu bashobora kubona igihe bashoye intambara ku Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yizeza ko u Rwanda rudashobora gushoza intambara hanze ariko aburira abashobora kuyishoza ku butaka bw’u Rwanda.
Mu kiganiro Umukuru w’igihugu yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 8 Mata yabajijwe ku birebana n’abahungabanya umutekano by’umwihariko abaturuka mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bikorwa u Rwanda rubifata nk’ubushotoranyi kandi ko ababiri inyuma bagiye bagerageza gusembura u Rwanda bibeshya ko bazabyungukiramo bakayobya uburari ku kibazo igihugu cyabo gifite.
Yagize ati “Birashoboka ko abantu bari inyuma y’ibyo batekereza ko bashoza intamabara bibeshya ko bayungukiramo, bakabona inyungu irebana no kuvuga ngo iki ni cyo kibazo, ikibazo ntabwo ari cya kindi cya mbere cy’intambara. Tubifata nk’ubushotoranyi, umuntu ashobora kugusembura ngo arebe ko mwamera kimwe. Igihugu gishobora kugusembura kugira ngo gihishe ibibazo gifite, ngo nibibaho mwese mumere kimwe. Twanze gushotorwa muri ubwo buryo.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko u Rwanda rudashobora gushoza intamabara hanze y’igihugu anaburira abatekereza intambara ariko by’umwihariko abayitekereza ku butaka bw’u Rwanda.
Yagize ati “Ntabwo dutekereza kwambuka imipaka, ku ruhande rwacu intambara ishoboka gusa ku butaka bwacu niba umuntu ashoje intambara hano ariko ntabwo dutekereza gushoza intambara hanze y’igihugu, ibyo navugaga ni ukuburira abantu icya mbere batekereza intamabara, icya kabiri batekereza intambara ku butaka bwacu.”
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku bigamba ko hari ibice by’igihugu bafashe kandi bagenzura. Umukuru w’Igihugu abifata nk’inkuru zihita kandi ngo ababivuga ntabwo bazi ibyo bavuga.
Ati“Muzabumva bavuga intambara ndetse no muri icyo kibazo cya Nyungwe wavugaga, nukurikirana uzabona ku mbuga nkoranyambaga abantu bishima uburyo ngo bafashe ibice bimwe by’igihugu, ntekereza ko ibyo aba ari inkuru zihita gusa, abo bantu ntabwo bazi ibyo bavuga.”
Mu kwezi kwa 12 umwaka ushize Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abantu bataramenyekana bagabye igitero ku modoka eshatu bakazitwika, abantu babiri bakahasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka ibyo ngo byabereye Murenge wa Cyitabi mu Karere ka Nyamagabe.
Muri nyakanga umwaka ushize Mu karere ka Nyaruguru nako gakora ku ishyamba rya Nyungwe, kibasiwe n’abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye mu Murenge wa Nyabimata.
Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’abasirikare mu mpera z’umwaka ushize nabwo yavuze ko abahungabanya umutekano w’u Rwanda bazabiryozwa.
Photo: IGIHE
Tito DUSABIREMA