Nyabihu: Aborozi b’i Rwamagana bashumbushije wa muturage watemewe inka

Ibyishimo ni byose ku muryango wa Ndabarinze Kabera wari watemewe inka, nyuma y’aho aborozi b’i Rwamagana bamushumbushije inka zirindwi.

Mu ijoro rishyira ku wa 24 Werurwe 2019, ni bwo Ndabarinze Kabera yageze mu rwuri rwe maze asanga inka ze 12 zatemwe.

Aborozi bo Mukarere ka Rwamagana, bashumbushije Umuryango wa Ndabarinze Kabera bamushyikiriza inka esheshatu n’imbyeyi yonsa ndetse inahaka.

Bugabo Abdul-Kareem ukuriye aba borozi aragira ati “ igitekerezo cyazo nyuma yo kubona amakuru acicikana ku mbuga ahantu hose, asa n’amakuru y’agashinyaguro, nk’umuntu wacitse ku icumu hanyuma akicirwa inka ze zigeze kuri 11 zitemaguwe, byadukoze ahantu hakomeye cyane.”

Ndabarinze Kabera n’Umufasha we bashimiye aborozi bo mu karere ka Rwamagana bavuga ko batumye bongera kunywa amata.

Ati “ nari nziko ntazongera kuyanywa(amata), nari nziko bitazongera no kubaho kugira ngo nongera kujya munsi y’inka nyikame, kubera ko izo nakamaga bari bazishe ariko ubu ndakomeye ndikumva n’abana batari burware bwaki.”

Umugore we witwa Uwineza Zipora we yagize ati “numvaga ko Leta ari umubyeyi simbihe agaciro ariko uyu munsi nibwo mbonye ko Leta ari umubyeyi kuko yanyibutse inibuka ko n’abana banjye bagomba kunywa amata, rwose munshimirire abo bantu bumvishije ko ngomba kongera kunywa amata.”

Bwana Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimiye aborozi bo mu karere ka Rwamagana kuba bagize igiterezo cyiza cyo gushyumbusha umuryango wa Ndabarinze KABERA.

Ati “nk’akarere hari icyo twagerageje gukora ariko ikidukoze ku mutima cyane ni ukubona akarere kava mu Ntara y’Uburasirazuba kakaza mu Ntara y’Uburengerazuba, kazanywe n’igikorwa cy’urukundo. Mu byukuri nk’ubuyobozi byadushimishije, byatunyuze, ni umuco mwiza twumva wakagombye kuba uw’Abanyanrwanda bose.”

Abaturanyi ba Ndabarinze wanarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bavuga ko  yari atakivuga kubera agahinda yari yaratewe no kwicirwa inka.

Aba borozi bo mu karere ka Rwamagana bavuze ko bakoze iki gikorwa cyo gushyumbusha umuryango Ndabarinze mu rwego rwo kumufata mu mugongo no kumwereka ko bari kumwe.

Izi nka zatanzwe zose zifite amezi mu minsi micye zizaba zibyaye.

Photo: Bwiza

Umuhoza Honore

Leave a Reply