Leta yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ryubaka

Bamwe mu babaye Abanyamakuru mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bagaragaza ko itangazamakuru ryari ryarabaye umuyoboro w’ibitekerezo by’abanyepolitiki bibiba urwango n’amacakubiri mu banyarwanda.

Ubwo hibukwaka abanyamakuru 60 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bamwe mu banyamakuru bariho icyo gihe bagaragaje ko itangazamakuru ryabaye umuyoboro w’ibitekerezo by’abanyepolitiki bibiba urwango n’amacakubiri

Umunyamakuru wakoraga kuri Radio Rwanda Solange Ayanone avuga ko byari bigoye ko itangazamakuru rikora mu bwisanzure kuko abanyepolitiki bageneraga abanyamakuru ibyo bari buvuge.

Aragira ati “Twabaga turi mu nama y’amakuru umunyapolitiki akaza akatubwira  ko tuvuga ko abo ari inyenzi, udukoko dufite umurizo ku buryo wakoraga baguhagaze hejuru bagutegeka ibyo ukora.”

Jean Lambert Gatare nawe avuga ko itangazamakuru rya mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi ryabaye intwaro y’abasenyeye u Rwanda.

Aragira ati “Abasore n’inkumi bavutse nyuma bagiye basobanurirwa ko Jenoside yihuse kubera ko itangazamakuru ryabaye intwaro yabasenyeye u Rwanda, ntabwo nirirwa nsubiramo za RTLM, za Kangura na Radio Rwanda y’icyo gihe kuko nayo ubwayo yabaye umuyoboro w’ibitekerezo bitanya abanyarwanda.”

Aba banyamakuru bemeza ko itangazamakuru ryo muri iki gihe rikwiye gutandukana n’iryo mu bihe byakera, rigaharanira kwigira, rikimika ubunyamwuga, rikagira imitekerereze isesengura.

Ibipimo bigaragaza ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rifitewe ikizere ku gipimo cya 80%.

Ministiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. SHYAKA Anastase avuga ko muri ibi bihe hakenewe itangazamakuru rikora ibifitiye akamaro abaturage ndetse n’igihugu muri rusange.

Aragira ati “ Itangazamakuru ryiza ni iryimakaza ubumwe bw’abanyarwanda, riharanira agaciro kabo n’iterambere. Ni iryifuza ko u Rwanda rutagira ikindi kirukoma mu nkokora, rizagira umuhigo kwibuka twiyubaka, rizagira umuhigo ko ijambo ‘ntibizongere kuba ukundi’ ritazaba amasigaracyicaro.”

Ministiri w’Ubutegetsi bw’igihugu kandi yafashe mu mugongo imiryango y’abanyamakuru bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Prof. Shyaka Yijeje imikoranire myiza  hagati y’abanyamakuru na Leta mu kubaka urwego rw’itangazamakuru, kuryagurira urubuka rwo gukorera mu bwisanzure no gufatanya kugira ngo ribone ubushobozi.

Nkusi Asiimwe Umuyobozi wa RBA
Uhereye ibumoso Dr. Yusta Kayitesi, Prof. Shyaka Anastase na Dr. Bizimana Jean Damascene
Solange Ayanone

NTAMBARA Garleon Flash Fm/TV.

Leave a Reply