Libya: Intambara ikomeje guca ibintu

Loni yatangaje ko yasubitse ibiganiro by’amahoro byagombaga guhuza impande zihanganye muri Libya kuko ngo aho inama yagombaga kubera mu mujyi wa Ghadames hakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda ziremereye, ibintu  ngo bigaragaza ko impande zihanganye muri iki gihugu zidashaka guhagarika intambara.

Ghassan Salamé ukuriye ibikorwa bya Loni muri Libya, yabwiye BBC ko badashobora gukorera inama ahantu batizeye umutekano waho, bityo iyi nama izategurwa mu gihe hazaba habonetse agahenge.

Iminsi itatu irashize hubuye  imirwano hagati ya Guverinoma  ya Libiya yemewe n’Umuryango Mpuzamahanga n’inyeshyamba zishyigikiye General Khalifa Haftar.

Leave a Reply