Minisitiri w’Ubuzima yasabye abakozi ba MINISANTE kwirinda kurengwa

Bamwe mu bakecuru b’intwaza bahererwa gahunda z’isanamitima  ku kigo ‘Aheza Development Center’ i Ntarama mu karere ka Bugesera baravuga ko mu kwezi kumwe iki kigo gitangiye bamaze gufashwa kongera kugarura ihumure no kwakira ibyababayeho.

Umuryango wa GAERG washyizeho iki kigo kubufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, uvuga ko hari ibikibura nk’ibikoresho ndetse n’abakozi bazita ku bafite ibibazo by’ihungabana.

Minisiteri y’Ubuzima yabijeje gukomeza kubafasha nyuma yo kubashyikiriza sheke ya miliyoni esheshatu.

Ibi byabaye kuri uyu wa kabiri ubwo Minisiteri y’Ubuzima yibukaga  ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe abatutsi bakoraga muri iyi minisiteri n’ibigo biyishamikiyeho.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kabiri, aho abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima, ibigo biyishamikiyeho n’abafatanyabikorwa babanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaga 5000 no gusobanurirwa uburyo Abatutsi bo mu nkengero zarwo bishwe, basuye ikigo cy’isanamitima giherere muri ako karere, banasobanurirwa serivisi zigitangirwamo.

Ababyeyi b’intwaza bo mu murenge wa Ntarama bavuga ko kuva iki kigo cy’isanamitima cyatangira hari ibikomere bamaze gukira.

Nyirasafari Charlotte avuga ko iki kigo kitaraza bari mu bwigunge.

Yagize ati “iki kigo kitaraza twaridufite ihungabana cyane ryinshi, dufite ubwigunge mbese ugasanga tumeze nabi. Rero aho aba bavandimwe badutekerejeho ubu ibikomere bijyenda bikira tukongera gutekereza neza.”

N’ubwo iki kigo gitangirwa ubuhamya ko kiri gufasha abafite ibibazo by’ihungabana bitewe na Jenoside yakorewe abatutsi, Umunyamabanga mukuru w’Umuryango uhuza abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi [GAERG], Nshimiyimana Emmanuel, ari nawo washyizeho iki kigo ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima avuga ko bagifite imbogamizi zo kubura ibikoresho n’abakozi.

Minisitiri w’Ubuzima Diane Gashumba yavuze ko bageneye iki kigo miliyoni zisaga eshashatu muri 63 bakeneye, ko bazajyenda bakemura ibibazo byagaragajwe babifashijwemo n’abafatanyabikorwa.

Mu muhango wakomereje ku Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, Dr Diane Gashumba yasabye abakozi bakora muri iyi Minisitiri n’ibigo biyishamikiyeho kwirinda kurengwa no kwibagirwa.

Yagize ati “Turashimira ubuyobozi bw’igihugu ku mutekano dufite ubu. Nta Munyarwanda ugitekereza ko habaho Jenoside. Mu kazi dukora tugomba kwirinda gukora nabi, tukirinda ubunebwe, tukirinda gusinda umutekano cyangwa icyo nakwita kurengwa, tukirinda kwibagirwa, kuko hari igihe ureba ugasanga abantu bamwe na bamwe baribagiwe.”

Yongeyeho ko nk’abakozi bakora ku buzima bw’Abanyarwanda bakwiye kugira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushakashatsi buheruka gukorwa na MINISANTE bwerekanye ko mu bacitse ku icumu batatu, umwe ahorana agahinda gakabije mu gihe mu bandi bantu 10 umwe niwe ugahorana. Abari abakozi ba Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho bazize genoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 bibukwaga ku nshuro ya 25,ni 42.

Leave a Reply