Nyanza: Abaganga bo ku bitaro baremeye umwana w’uwari umukozi w’ibyo bitaro wishwe

Abakozi bo ku bitaro by’akarere ka Nyanza bagabiye Dativa Mukamusoni, umukobwa wa Nyakwigendera Kanimba wakoraga kuri ibi bitaro wishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Uyu ni umwana rukumbi wa kanimba warokotse mu bana batandatu yari afite.

Ibi bitaro byibutse abari abakozi babyo n’abakoraga mu bigo nderabuzima

Abakozi b’ibitaro bunamiye ababikoragamo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Mukamusoni ufite ubuhamya bukomeye avuga ko yigunze nyuma yo kwisanga ari wenyine kandi yari afite umuryango, akemeza ko kumuremera ari ukwibuka se umubyara Kanimba

Aragira ati” Ubuzima ntibwari bworoshye kuko nahuye n’ibikomere bikomeye cyane, ubu noneho ni njye ugezweho, kuba banyubakira bakampa inka binyongerera icyizere cyo kubaho. Ibitaro kuba byibutse ko Kanimba yari umukozi w’I Nyanza bakaba bamuremeye, bakabinkorera mu kigwi cye biranyongerera icyizere.”

Umuyobozi w’Ibitaro by’akarere ka Nyanza Dr Pascal Ngirunsanga avuga ko buri mwaka ibi bitaro bifasha abarokotse hagendewe ku bafite ubushobozi buke.

Ati “Buri mwaka dutegura igikorwa cyo kuremera umwe mu basigaye bakoreraga hano cyangwa abana babo, abakozi tukishyira hamwe tukagira uwo turemera mu rwego rwo kumufasha mu iterambere rye cyane twibanda ku bafite ubushobozi buke.”

Dr Ngiruwonsanga anenga abari abaganga bateshutse ku nshingano zabo bakabuza abantu ubuzima bwabo.

Yagize ati” Hari abaganga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bateshutse ku nshingano zabo zo kuvura biroha mu bikorwa by’ubwicanyi muri Jenoside,…abaganga ni ngombwa ko uwo murongo bawurenga bagakora umwuga wabo w’ibyo bigiye batanga serivisi z’ubuvuzi ku babagana zifite ireme.”

Muri Jenozide yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 mu bitaro by’akarere ka Nyanza  hishwe abakozi barenga 30.

Nshimiyimana Theogene    

Leave a Reply