Ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 9.3 % mu myaka 25 ishize

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kiratangaza ko kuva mu myaka 25 ishize Jenoside yakorewe abatutsi irangiye, Abanyarwanda aribo bagize uruhare  runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Hashize imyaka 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda  irangiye. Nyuma yayo benshi bagaragazaga ko igihugu cyasaga nk’icyapfuye babinyujije mu buhamya no mu nyandiko zitandukanye.

Mu rwego rw’ubukungu haba kuri buri Munyarwanda cyangwa muri rusange hari izamuka ku kigero kigaragarira buri wese .Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko muri rusange ubukungu bw’igihugu bwazamutse ku mpuzandengo ya 9.3 % ugereranije umwaka wa 1995 na 2018.

Iri zamuka ry’ubukungu ngo ryanagaragariye mu byiciro bitandukanye nk’uko bisobanurwa na Mwizerwa Jean Claude Umuyobozi w’agateganyo w’ Agashami k’Imibare y’Ubukungu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare.

Ati ubukungu bwikubye inshuro esheshatu kuva mu 2015 kugeza mu 2018, ni ukuvuga ko mu 2015 ubukungu bw’igihugu bwari kuri miriyari 1.100 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2018 zari zimaze kugera kuzisaga miriyari 7.200.Umusaruro w’umuturage wikubye inshuro enye, uva ku madorari 218 ugera ku madorari 787.”


Umuyobozi w’agateganyo w’ Agashami k’Imibare y’Ubukungu mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw’igihugu muri rusange rwagizwe n’Abanyarwanda ubwabo. Aha buri yakwibaza ati ese mu buhe buryo? ikisubizo kiroroshye. 

Bamwe mubacururiza mu mujyi wa Kigali baganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko  umutekano uhamye n’ubumwe n’ubwiyunge  no gukora cyane kandi bakorera mu  bwisanure  arizo ntwaro bifashishije mu kwizamura banazamura ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Uwitwa Mbananabo Sebastien w’imyaka 37 yagize ati “Ndi umunyabugeni, ni impano nahawe n’Imana ntarayize, byari iby’agaciro kuba Imana yaransigaje, ikanashobora kumpa iyo mpano abandi bajya kuyigira imyaka n’imyaka, nagombaga rero gukoresha iyo mpano kugira ngo nubake u Rwanda nifuza.”

Ikigo cy’ibarurishamibare kivuga ko  ubuhinzi aribwo bugifite uruhare runini mu izamuka ry’ubukungu ku kigero cya 30 %,icyakora ngo n’urwego rwa serivisi ruri kuzamuka ku kigero gitanga ikizere mu guteza imbere igihugu.

Leave a Reply