Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Mu myaka 25 ishize igihe ntabwo kiri ku ruhande rwacu: BAMPORIKI - FLASH RADIO&TV

Mu myaka 25 ishize igihe ntabwo kiri ku ruhande rwacu: BAMPORIKI

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu Bamporiki Edouard asanga Abanyarwanda bakwiye gukorana imbaraga basiganwa n’igihe mu rwego rwo kuziba icyuho cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro , Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta naKomisiyo y’Igihugu y’Amatorabyifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 25, Jenoside yakorewe abatutsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yemeza ko kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ari umwanya mwiza wo gusubiza amaso inyuma hibukiranwa ibyabaye, bigafasha kumenya amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo bityo hakabaho guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ibi kandi ngo  bifasha guharanira iterambere rirambye rishingiye ku mateka igihugu cyanyuzemo.

Aragira ati “Kwibuka bituma tugarura intekerezo zo kumenya amateka twanyuzemo, bikadufasha kureba uburyo tureba ibibi byabaye muri ayo mateka tukabyirinda ibyiza kuko nabyo byabayeho tukabikomeza

Yongeye ko ibyo byose bigomba kubaho hisanishijwe n’uko ibihe bigenda bisimburana.

Ati “Ibi byose bigomba kujyana  n’ibihe tugezemo cyane cyane binyuze mu rubyiruko dufite ubu kuko ibyinshi tuba tuvuga muri Jenoside bo baramva bitandukanye na bamwe muri twe bashobora kuba baranabibonye, ni byiza ko ayo mateka akomeza kutwigisha imibereho n’imibanire ariko tunafata n’ingamba zo kubaka u Rwanda rutandukanye n’urwo hambere.”

Ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu bugaragaza ko Abanyarwanda bagakwiye gukoresha ingufu nyinshi kugirango bazibe icyuho cyasizwe na Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Bwana Bamporiki Edouard avuga ko Abanyarwanda bagomba guhangana n’ingaruka z’ibihe, bagakora cyane bateganyiriza abakiri bato.

Aragira ati “ Iyi myaka 25 ishize, uwo munsi umwana wari ufite imyaka 10 kuri ubu akaba afite imyaka 35, igihe ntabwo kiri ku ruhande rwacu dukore ibyo tugomba gukorera u Rwanda rwacu tuzi neza ko igihe cyihuta kandi abato bakura bakeneye ko ibyo twakoze babyungura , iyo ntabwo twakoze bibasaba guhera ku busa biragorana cyane, ibyo turi gukora tubyungure bibere umusingi abakiri bato kugirango u Rwanda rutazunamwaho n’amahanga.”

Bamporiki Edourd akomeza avuga ko Abanyarwanda bagakwiye guha agaciro amateka banyuzemo bakayambazamo inyungu zo guharanira kwigira mu ngeri zitandukanye.

Leave a Reply