Nyabugogo: Yavuze ko yatemagura intebe n’uyicayeho, 18 bafatwa n’ihungabana bajyanwa mu bitaro

Umukozi ushinzwe umutekano mu isoko rya Nyabugogo ryitiriwe abazunguzayi yabwiye umucuruzi ko yatemagura intebe yari yicayeho na we akamutema, 17 bafatwa n’ihungabana.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga kuri iryo soko riri mu karere ka Nyarugenge ‘Nyabugogo Modern Market’ yasanze hari abaturage benshi barimo abari bafashwe n’ikiniga, batekereza ku magambo y’uwo mukozi ushinzwe umutekano.

Hari kandi n’abashinzwe umutekano benshi bahise basohora abacuruzi muri iryo soko kugira ngo abahungabanye babashe kwitabwaho.

Intandaro y’ibi byose ni uko umukozi ushinzwe umutekano yasabye abacuruzi bari basohoye intebe kuzisubizamo, yongeraho ko nibatazisubizamo azitemagurana n’abazicayeho.

Uwabibwiye yahise afatwa n’ihungabana akongeza abandi na bo barahungabana.

Hitabajwe imbangukiragutabara kugira ngo bageze 18 bahungabanye ku bitaro bya Muhima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu Bwana Nsabimana Vedaste yavuze ko amagambo nk’ayo mu bihe nk’ibi yateza ihungabana.

Yagize ati”Iyo wumvise iryo jambo rero rikakaye muri ibi bihe turimo, abanyarwanda barakomeretse, bihita bisubiza umuntu mu mateka yanyuzemo bigatuma ahungabana kuko benshi[Abanyarwanda] baracyafite ibikomere mu mitima bijyanye n’amateka n’inzira y’umusaraba buri wese yagiye acamo mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi.”

Nsabimana Vedaste Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge wungirije

Ni mu gihe bamwe muri abo bacuruzi biteguraga kujya kwibuka ababo baruhukiye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Umwe mu bacuruzi yagize ati “Dukorera muri iri soko natwe, twari dufite gahunda yo kujya kwibuka abacu ku Gisozi, tugeze hano dusanze habayeho guhungabana kwa bamwe mu bacu, uyu musekirite yashatse kuyimwaka[Intebe] amubwira nabi, yanze kuyivaho amubwira ko ayitemagura, na we ubwe akamutemagura.”

Undi muturage yanenze amagambo nk’ayo ati” Kumva aya magambo ntawe byanezeza, urabona ibibazo ateje ariko turakomeza kwihangana nta kundi. Twari tugeze ahantu hashimishije  nk’abanyarwanda ari na ko twiyubaka. Kuba umunyarwanda agitekereza ibi ntabwo tubyishimiye. Twagakwiye kugira indangagaciro na kirazira.”

Inzego z’Ubuzima zahise zihagera

Uwo mukozi akimara kubona ko amagambo ye ateje ikibazo yahise atoroka.

Gusa hari amakuru avuga ko yaba yishyikirije urwego rw’ubugenzacyaha ku murenge wa Muhima.

Iryo soko ryahise rihagarikwa by’igihe gito kuko abacuruzi bahise baryirukanwamo.

Uhamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ahanwa n’ itegeko  ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ingingo ya kane y’iri tegeko isobanura ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

Leave a Reply