Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu cyahoze ari ‘Sous-Perefegitura’ ya Gisagara ubu ni mu karere ka Gisagara baravuga ko abari abanyapolitike bavuka muri ako gace bagize uruhare rukomeye mu kubiba urwango mu baturage byaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uwuza ku isonga ni Sindikubwabo Theodore wabaye Perezida wa Guverinoma yiyise iy’abatabazi nawe ukomoka muri ako gace.
Jerome Mbonirema na mugenzi we Mukakabera Drocelle ni bamwe mu barokokeye Jenoside yakorewe abatutsi mu cyahoze ari ‘Sous- Perefegitura’ ya Gisagara ubu ni mu karere ka Gisagara mu Ntara y’amajyepfo, baribuka neza uruhare rwa bamwe mu banyapolitike bari bakomeye bavuka muri ako gace bakoresheje imyanya bari bafite mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Jerome Mbonirema aragira ati “Umwihariko twe twagize mu karere ka Gisagara,kugira ngo Jenoside itangire neza, yatangijwe n’uwari Perezida wa Repubulika witwa Sindikubwabo Theodore nk’umuntu wavukaga inahangaha araza, ijambo ritangiza Jenoside yarivugiye nyine kuri Sous-Perefegitura.”
Nk’uko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ba Gisagara bakomeza babivuga, ngo uburemere bw’uruhare rw’abanyapolitike babi bavuka muri ako gace mu itegurwa n’ishyirwamubikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi bufite imizi no mu mateka y’ibimenyetso by’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urugero rutangwa aha ni Gitera Joseph Habyarimana uzwiho kwandika amategeko icumi y’abahutu akaba yarabikoze mbere y’imyaka isaga 30 ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikorwe mu mwaka wa 1994. Uwo Gitera nawe avuka mu cyahoze ari Sous -Perefegitura ya Gisagara.
Jerome Mbonirema warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gisagara yakomeje agira ati “By’umwihariko ariko na mbere y’uko Jenoside igera, aka karere kacu kabaye indiri y’abanyapolitike babi kuko no kwigisha kugira ngo Jenoside ishoboke intandaro yayo ituruka ku wo bitaga Gitera nawe w’Umunyagisagara muri za 1959 muzi politike yari afite muzi amategeko yavuze.”
Gitera Joseph Habyarimana yari umucuruzi ndetse yari umwe mu bantu bari batunze ikamyo mu 1959 yashinze Ishyaka APROSOMA (Association pour la Promotion de Masse) bivugwa ko ari naryo yifashishije abiba urwango rwe.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko amateka mabi y’abanyapolitike bavuka muri ako gace bijanditse mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi bitanga inshingano zikomeye ku bayobozi b’ako gace b’iki gihe zo gukora ibitandukanye n’iby’abo banyapolitike babi.
Rutaburingoga Jerome uyobora aka karere yagize ati “Bitwongerera inshingano zidasanzwe zo kuvuga ngo hari abahemutse, hari abavuze amagambo asenya, hari abakoze ibikorwa bibi,twe dufite iyo nkoni, twe dufite izi nshingano ni iki turimo gukora? ni iki tugiye gukora mu kwandika amateka meza?”
Tariki 19 Mata nibwo SINDIKUBWABO Theodore yavugiye ijambo ku biro by’icyahoze ari ‘Sous-Perefegitura’ ya Gisagara ryashishikarizaga rikanahamagarira Abahutu bose kwica Abatutsi.
Tito DUSABIREMA