Turi guhangana n’abashaka kudushora mu bibi, Jenoside ntizongera kubaho ukundi-URUBYIRUKO

Bamwe mu rubyiruko twabashije kuganira babwiye itangazamakuru rya Flash ko kwitabira ibiganiro byabunguye gusigasira umuco ndetse no kumenya amwe mu mateka yaranze igihugu. Kuva icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi gitangiye, hakorwa ibiganiro mu bice bitandukanye mu gihugu.

Aho bagize bati “ibyo twakuye mu biganiro tumaze iminsi twitabira, twamenye amateka ndetse bitwigisha ko ibyabaye byakozwe n’urubyiruko bityo biduha imbaraga zo kumenya kwirinda ikibi, tukirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abayobozi batandukanye ku rwego rw’Igihugu bagiye bakangurira urubyiruko kwitabira ibiganiro muri iki gihe cyo kwibuka ndetse no kumenya amateka, kuko urubyiruko ari bo benshi kandi ari n’imbaraga z’igihugu. Ibyo kandi byongeye kugarukwaho n’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, aho yakanguriye urubyiruko kwirinda ababashora mu bibi.

U Rwanda rumaze imyaka 25 rwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi.
Urubyiruko nirwo rwiganje cyane mu bwicanyi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Urubyiruko rufite uruhare runini mu kubaka igihugu kugira ngo ibyabaye bitazongera kuba ukundi.

Leave a Reply