Uganda: Polisi iri guhiga bukware umudepite watorokesheje umwicanyi

Umudepite witwa John Nizeyimana Kamara uhagarariye agace k’Ubufumbira y’Amajyaruguru mu Nteko Ishingamategeko, arahigishwa uruhindu akekwaho gucikisha umuntu washakishwaga na polisi kubera ubwicanyi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditseko umucuruzi w’akabari yishe umuntu kuwa  Kabili agafatwa agafungwa ariko aza gucikishwa n’iyi ntumwa ya rubanda kuko ngo yaba yarayoboye ibikorwa by’uyu mudepite ubwo yiyamamazaga.

Iki kinyamakuru cyanditseko ubwo cyabazaga aya makuru Depite Nizeyimana yayahakanye akavuga ko nta muntu yacikishije.

Leave a Reply