“Bacyuye abasaga 2000 bansigira ingabo 450 gusa.” Roméo Dallaire

Lt. Gen Roméo Dallaire wamenyekanye cyane mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse na nyuma yayo,  niwe wari uyoboye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

N’ubwo ingabo yari ayaboye zinengwa kuba zitarashoboye guhagarika Jenoside kandi ari cyo cyari cyazizanye, Lt. Gen Dallaire we yashoboye kurokora bamwe na bamwe mu batutsi bicwagaga muri icyo gihe.

Lt Gen Roméo Dallaire yagiye agaragaza agahinda ubwo yatangaga ubuhamya mu Rukiko Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda ICTR, ubwo yasobanuraga ukuntu ingabo yari ayoboye zananiwe guhagarika Jenoside, icyo gihe akaba yaraturitse akarira.

Ushobora gutekereza ko amarangamutima y’uyu mukambwe aba hafi ariko  nyamara siko kuri. Gen Dallaire mu biganiro ndetse no mu buhamya bwe akunda kugaruka ku byo yaciyemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994 ,ubwo nawe yari ahibereye.

Roméo Dallaire ni umugabo wagerageje kwiyahura inshuro nyinshi kubera ihungabana yatewe na  Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Roméo Antonius Dallaire ubu ni umukambwe wavutse mu  kwezi kwa  6 taliki ya 25 mu mwaka wa 1945.

Ubusanzwe ni Umunyacanada ariko wavukiye  mu Buholandi. Ise yari umusirikari wa Canada washatse Umuholandikazi.

Ku mezi 6 Dallaire n’ababyeyi be nibwo basubiye muri Canada. Dallaire yagombye gushaka ubwenegihugu bwa Canada kuko kuba yaravukiye mu kindi gihugu byamwaburaga ububasha bwo  kuba Umunyacanada n’ubwo yavukaga kuri se w’Umunyacanada.

  Dallaire yinjiye mu gisirikari cya Canada mu mwaka 1963 aranahirwa  agenda azamuka mu mapeti  uko imyaka yagiye iza ndetse aza no koherezwa mu butumwa bw’amahoro bwa Loni mu Rwanda.

Dallaire yoherejwe mu Rwanda n’ingabo zari zoherejwe kubungabunga amahoro mu Rwanda mu mwaka 1993. Yari afite inshingano zo gukumira icyari cyariswe ubushyamirane hagati y’amoko 2 yari mu Rwanda, abahutu n’abatutsi icyo gihe, ariko ubushobozi bwe bwari bugarukiye ku kuba abafasha nta nshingano z’ingabo cyangwa umusirikare yari afite. Intwaro bari bafite ngo zari izo kwirwanaho gusa.

Taliki ya  11 Mutarama  1994, Dallaire yavuze ko hari ubwicanyi bushobora kuzatwara imbaga buri gutegurwa, bituma yohereza intumwa ku cyicaro cya Loni muri Leta z’Unze Ubumwe Amerika amenyesha ko agiye kugira icyo akora.

Retired Lt.-Gen.  Roméo Dallaire yahawe igisubizo cyihuse kigira kiti “ntuzinjiremo,ntuzashyire ingabo zacu mu byago.”

Mu buhamya bwe Roméo Dallaire akunze kugaragaza uburyo itegurwa rya Jenoside ryatwaye umubare munini w’abatutsi.

Aha agira ati “abasirikare bashoboraga kwica abatutsi igihumbi mu minota 20 mu igeregeza barimo, twashakaga gufata intwaro zabo kugirango  tubabuze nibura iyo mitekerereze y’ubwicanyi.”

Dallaire yaje kumenya amakuru to Bill Clinton wayoboraga Amerika ndetse n’Akanama Gashinzwe Umutekano ka Loni batifuzaga ko ingabo zari mu Rwanda zigira icyo zikora kubera ibyari bimaze kuba mu  gihugu cya Somaliya mu mwaka wari wabanje.

Ibitero byibasiye Ingabo z’uyu muryango mu murwa mukuru Mogadishu, Abanyamerika 18 bahasiga ubuzima mdetse n’amagana y’Abanyasomalia barapfa.

Aho guhabwa ubufasha, Dallaire avuga ko no mu ngabo yari yarahawe, hacyuwe izisaga 2000, agasigarana 450 gusa. Kuri we ngo nta mahitamo yari afite aba 450 ntibari gushobora kumufasha kurokora Abanyarwanda bicwaga ariko nanone yari afite inshingano zo kurinda abasirikari yahawe.

Nyuma yo gutereranwa n’amahanga ndetse n’Umuryango w’Abibumbye yasubiye muri Canada, gusa ngo ni ibihe bitamworoheye kuko yahuye n’ihungabana ndetse akagerageza kwiyahura inshuro zigera kuri 4.

Romeo Dallaire avuga ko hari icyo yasezeraniye Abanyarwanda.

Ati “Nasezeranije ko ntazatuma Jenoside yo mu Rwanda yibagirana, bitewe n’uko u Rwanda nta mbaraga rwari rufite ku rwego mpuzamahanga, nta n’ubukungu kamere rwari rufite. Niyo mpamvu wenda nasigaye ngo njye mpamya ibyahabaye, kandi nzakomeza kubihamya.

Dallaire wavuye  mu gisirikare yari afite ipeti rya ‘Lieutenant General’ ndetse yanigeze kuba umusenateri wa Canada  yanditse ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi birimo ‘Shake Hands With The Devil: The Failure of Humanity In Rwanda’ na ‘They Fight Like Soldiers, They Die Like Children’ 

Romeo Dallaire, avuga ko usibye no kuba nawe yari i Kigali muri Jenoside, bimuha kumenya amwe mu makuru y’ibyabaga ariko abona ntawukwiye kwirengangiza ubuhamya bwa ba nyiri ubwite bavuga ko batereranwe n’amahanga.

Leave a Reply