Pakistan: 16 bishwe n’igisasu cyaturikiye mu isoko

Polisi ivuga ko abandi 30 bakomerekeye mu gitero bigaragara ko cyibasiye abaturage b’Abahazara.

Abantu 16 nibo baguye muri iki gitero cyagabwe mu isoko riherereye mu mujyi wa Quetta mu gihugu cya Pakistani.

Polisi yabwiye itangazamakuru rya Al Jazeera ko ko iki gitero kibasiye ba nyamucye bo muri uyu mujyi b’Abahazara.

Uguturika kwabaye ubwo Abahazara, babarizwa mu bayisiramu b’Abashia, baguraga imboga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nk’uko bitangazwa n’Umukuru wa Polisi mu mujyi wa Quetta Abdul Razzaq Cheema.

Ati “ Ubusanzwe abo mu bwoko bw’Abahazara bajya ku isoko buri munsi, tukabacungira umutekano. Bari mu isoko, abashinzwe umutekano babarinze. Hari iduka ricuruza ibijumba muri iri soko. Ni ho uguturika kwabereye.”

Amashusho yagaragaye ahabereye iryo turika, yerekana amaraso anyanyagiye impande nyinshi z’isoko, imodoka zangiritse n’imifuka yari irimo ibyo kurya yashwanyagujwe n’uguturika.

Uyu muyobozi wa Polisi yavuze ko nta wamenya neza niba igisasu ari icyari giteze mu isoko cyangwa ari igitero cy’ubwiyahuzi iperereza ritararangira.

Ati “ Biragaragara ko igisasu cyari gitezwe mu mifuka yarimo ibijumba ariko ntitwakemeza niba ari igitero cy’ubwiyahuzi.”

Nibura abo mu bwoko bw’Abahazara barindwi nibo bamaze kumenyekana bahasize ubuzima n’umwe mu bashinzwe umutekano.

Leave a Reply