Bernard MAKUZA yasobanuye icyo u Rwanda rwahisemo mu miyoborere nyuma ya Jenoside

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard Makuza avuga ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo gushyiraho icyerekezo gishingiye ku miyoborere myiza ishingiye ku masomo yavuye ku mateka y’u Rwanda.

Ibi Perezida wa Sena yabigarutseho mu gusoza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni igikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahashyinguye bamwe mu banyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kavaruganda Mukarubibi Anonciata ni umupfakazi wasizwe na Joseph Kavaruganda wari Perezida w’Urukiko rurinda Ubusugire bw’Itegeko Nshinga mu mwaka 1994 akaba ari mu banyapolitike bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubera kutarya iminwa arwanya ingebabitekerezo ya Jenoside .

Kavaruganda Mukarubibi yifatanije n’Abanyarwanda kwibuka uwo bari barashakanye kimwe n’abandi banyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aribuka neza imyitwarire y’uwari umugabo we.

Yagize ati “akarangwa rero n’ukuri cyane yabwiraga abantu bose ati aho kugira ngo nice ukuri nakwicwa n’abakumbwira bakanyiyicira ariko sinareka ukuri..”


Mukarubibi Anonciata yunamira abashyinguwe mu uru Rwibutso

Kavaruganda  Joseph yishwe kuwa 7 Mata bivugwa ko  yari kubanagamira  irahira rya Guverinoma nshya y’abatabazi yashyizweho bucyeye bwaho.

Uwo bashakanye Kavaruganda Mukarubibi asanga kwicwa k’umugabo we na bagenzi be bazize guhagarara ku kuri bitanga isomo rikomeye.

Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka 25 bivuze ko abantu bazajya barebera kuri bariya basaza bakera bagakunda ukurin, bakagurukiza, bakanagupfira bakaba intwari…”

Kimwe n’abandi banyapolitike bitandukanije n’ikibi bakabizira, baba abashyinguye ku rwibutso rwa Rebero n’abashyinguye hirya no hino, bibutswe none tariki 13 z’ukwezi kwa kane.

Mu kiganiro yatanze cyagarukaka ku ruhare rwa politike mbi Jenoside yakorewe n’urwa Politike nziza mu kubaka igihugu Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside Dr. BIZIMANA Jean Damascene yagaragaje bimwe mu bimenyetso simusiga by’uruhare rwa bamwe mu banyapolitike bijanditse mu bikorwa byo guhembera urwango no gutiza umurindi itegurwa rya Jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko bigacishwa mu mashyaka ya Politike .

Yagize ati “MRND rero yakoresheje uburyo bwinshi mu gukwirakwiza urwango n’ingebitekerezo ya Jenoside, harimo za mitingi(Meetings) yakoreshaga mu baturage ariko harimo n’inyandiko nyinshi zandikwaga n’ubuyobozi bukuru ndetse ku buyobozi bukuru ku rwego rw’igihugu no muri za Peregitura. Duhereye kuri za mitingi ndabaha urugero rumwe rwa mitingi yabaye ku itariki 7 z’ukwezi kwa mbere 1993 ibera kuri sitade i Nyambirambo iyobowe na Matayo NGIRUMPATSE wari Pererezida wa MRND ku rwego rw’igihugu na Kajuga Robert wari umukuru w’interahamwe mu Rwanda yari yatumiwemo interahamwe zavuye hose mu gihugu zigera ku bihumbi 20…”

Dr. Bizimana yatanze ikiganiro ku ruhare rwa politike mbi muri Jenoside yakorewe abatutsi

Perezida wa Sena y’u Rwanda Bernard MAKUZA ashimangira ko nyuma y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u Rwanda rwahisemo kwimakaza icyerekezo  cy’imiyoborere myiza  ishingiye ku masomo igihugu cyavomye ku mateka yacyo.

Yagize ati “Jenoside yakorerwaga Abatutsi ikimara guhagarikwa yadusigiye ibibazo by’ingutu kandi byose byarihutirwaga. Leta yashyize umurongo mu kubanza kugarurira Abanyarwanda icyizere ishyiraho icyerekezo gishingiye ku miyoborere myiza ishingiye ku masomo twakuye mu mateka yacu ariko abanyarwanda twishakamo ibisubizo byihariye ku bibazo igihugu cyacu cyari gifite.”

Yakomeje agira ati “uwo murongo washimangiwe n’amategeko harimo n’itegeko nshinga twitoreye mu mwaka wa 2003 ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, rishyirwa mu ngamba za gahunda zitandukanye n’ibikorwa bifatika mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu…”

Perezida wa Sena w’u Rwanda ashyira indabyo ahashyinguwe imibiri y’abazize jenoside

Mu banyapolitike bazize Jenoside yakorewe abatutsi harimo n’abicanywe n’imiryango yabo ku buryo yazimye. Urwibutso rwa Jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki 12 ndetse hakaba n’igice gishyinguwemo izindi nzirakarengane zazize jenoside hirya no hino mu mujjyi wa Kigali zigera ku bihumbi 14.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda DCG Dan Munyuza
Lt. General Jacques MUSEMAKWELI aha icyubahiro abashyinguwe mu Rwibutso rwa Rebero

Tito Dusabirema

Leave a Reply