I&M Bank yifatanyije n’ab’i Jali mu guha icyubahiro abarenga ibihumbi 25

Banki  I&M irashimira Abanyarwanda bagize uruhare mu guhagarika jenoside yakorerwaga abatutsi mu mwaka 1994, bagatanga ubuzima bwabo kugirango barokore abatutsi bicwaga banakure igihugu mu icuraburindi.

Ibi ubuyobozi bw’iyi banki bwabitangaje ubwo bwifatanya n’abafite ababo mu mibiri isaga ibihumbi 25 ishyinguye mu rwibutso rwa Rubingo ruherereye mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo.

Uwamungu Jean de Dieu yari afite imyaka 9 y’amavuko aha aradusangiza inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu buhamya bwuje intimba yatanze, yagize ati “ ubundi ahantu hakomeye ni henshi ariko ahantu hakomeye cyane ni ku murongo nari ndiho, abantu bakarangagwa mu ngunguru z’amavuta y’amamesa. Narokotse ndi ku murongo wa kane, nashoboraga kwicwa iyo ntagira amahirwe ngo ‘bombe’ igwemo. Iyo itagwamo nari gupfa nk’uko abandi bandi bapfuye. Aho ngaho bijya binanira kubyakira iyo mpageze.”

Uwamungu Jean de Dieu warokotse Jenoside yakorewe abatutsi

Banki  I&M yahoze yitwa BCR cyangwa Banki y’Ubucuruzi y’ u Rwanda yemeza ko ingabo zari iza RPA  Inkotanyi zagize ubutwari budasanzwe bwo guhara ubuzima zigashyira imbere kurokora abicwaga muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994. Kuri Robin Bairstow Umuyobozi w’iyi banki avuga ko ari inkingi Abanyarwanda bakwiye  kubakiraho kugirango jenoside ntizongere kubaho mu Rwanda.

Yagize ati “Turabishimira ku kwitanga kwabo ndetse n’ubutwari. Uku kwibuka gukwiye kutwibutsa ko twese tudakwiye gusubiramo amakosa yabaye ahubwo tugahagurukira kubaka ahazaza heza twese twakwishimira kugira.”


Robin Bairstow ageza ubutumwa ku baturage ba Jali

Iyi ni intero kandi inikirizwa n’Uwamungu jean de Dieu wemeza ko kuba yararokotse inshuro irenze imwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi ubwo yari agezwe amajanja n’interahamwe  nk’uko abigaragaza mu buhamya bwe.

Yagize ati “ Kwiyubaka, ikintu cya mbere ni ukugira intego. Kubwira uwarokotse jenoside kugira intego biragoye ariko icyampaye imbaraga ni ukumva ko ndi kwihorera. Ukwihorera kwanjye ntago ari ugufata umuhoro ngo nice abantu, kwihorera kwanjye kwanyubatse, ni ukumva ko abantu bifuje ko dupfa tugashira bambona ndiho.”

Iyahoze yitwa BCR ubu yitwa I&M Bank nayo yatakaje abari abakozi bayo 23 bishwe mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994. Benshi  mu babakomokaho bagiye bafashwa n’iyi banki mu buzima bwabo bwa buri munsi. 5 muri bo baje no kubona akazi muri iyi banki   nk’abakozi bahoraho.

Urwibutso rwa jenoside rwa Rubingo ruri mu murenge wa Jali, rushyinguyemo imibiri yiganjemo iy’abari bahungiye ku kigo cya gisirikari cya Jali cy’ingabo zari iza leta X-FAR,  bari bizeye kurokorwa n’abasirikare basanzwe barinda umutekano w’igihugu abarinda umutekano w’igihugu. Uru rwibutso rushyinguyemo imibiri isaba  irenga 25.

Yvonne MUREKATETE

Leave a Reply