Imbaraga z’abashaka kudusubiza mu 1994 ziracyendera kandi izacu ziri kwiyongera- Dr. Richard Sezibera

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ifatanyije na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane bw’Akarere bibutse abahoze bakora muri MINICOM yahoze yitwa MICROMART mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi minisiteri igaragaza ko hari abadafite ubushobozi bwo kwisanira amacumbi bari barashyizwemo kuri ubu yangiritse.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo ivuga ko imbaraga igihugu gifite ntawe ushobora ku gisubiza inyuma.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda irahamagarira abaturage kwita ku barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yibutse abari abakozi bayo bagera kuri 26 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Abagera kuri 18 nibo bimaze kumenyakana ko hari imiryango yabo yarokotse.

Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko yatangije ibikorwa byo kumenya neza aho iyi miryango iherereye kugirango hashakishwe ibisubizo by’ibibazo bitandukanye bashobora kuba bafite.

Iyi ministeri ivuga ko abarokotse Jenoside muri aba bakwiye kwitabwaho kugirango babashe gukomera, kudaheranwa n’agahinda kubwo kubura ababo no gutera intambwe yo kugera ku bikorwa bibasha kubagirira akamaro mu bihe biri imbere.

Umuyobozi muri iyi minisiteri w’ishami rishinzwe imari n’ubutegetsi Bwana Ngabonziza Emmy avuga ko aba barokotse bafashwa n’iyi ministeri mu buryo butandukanye.

Ati “Tugira uburyo bwihariye bwo kumenya imiryango y’abarokotse bakoraga muri iyi Minisiteri tukagenda tubafasha, tubaha  ibyo bakeneye mu buryo dushoboye.”

Gusa aratabariza n’abandi kuri ubu bavuga ko badafite aho baba kubera ko amacumbi babagamo yashaje.

Gusa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ntabwo irabona abishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bakoraga muri iyi ministeri ariko ngo haracyakomeje gukorwa ubushakashatsi kugirango hamenyekana uwashoboraga kuba yarayikoragamo utaramenyekana kugeza magingo aya, amenyekane.

Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga Richard Sezibera avuga ko imbaraga igihugu gifite, nta muntu ushobora kugisubiza mu mateka mabi cyanyuzemo.

Yagize ati“U Rwanda rugeze kure, ntabwo dukwiye gutinya abahora bifuza ko twasubira muri 1994, kubera ko imbaraga zabo ziracyendera kandi izacu  ziriyongera. Kandi nta kuntu zitakwiyongera (kuko) n’imbaraga zo gukora ibyiza. ibyo biraduha icyizere kandi turafatanya kubaka ejo hazaza kandi heza.”

N’ubwo Ministeri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko yabashishije kumenya imiryango y’abagera kuri 18 bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi, iracyafite ikibazo cyo kumenya aho indi miryango igera ku 8 y’abandi bishwe aho iherereye. Gusa yemeza ko igikomeje gushaka aho iyo miryango yaba iherereye.

Leave a Reply