Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ruravuga ko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’ibibi by’ingengabitekerezo ya Jenoside
Ibi ngo birashingira ku igabanuka ry’abafatirwa muri ibi byaha uko imyaka ishira, kuko ngo n’ibikorwa byajyanaga nabyo byagabanutse k’uburyo bugaragara.
RIB ivuga ko mu myaka yashize mu bihe byo kwibuka, hakunze kumvikana amagambo mabi ndetse n’ibikorwa bibi birimo gutema amatungo n’imyaka
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru rya Flash, Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB yavuzeko uyu mwaka byagabanutse cyane.
Uyu muyobozi ati “Hagaragaye ibikorwa bike ukurikije uko byajyaga bigenda mu myaka yabanje. Twakiriye ibirego 72 nk’uko byanagenze mu mwaka wa 2018 ariko 69 twabikoreye amadosiye.”
Mbabazi Modeste avuga ko iri gabanuka ryatewe n’uko Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa n’ububi bw’ingengabitekeerzo ya jenoside, ati “Abantu basigaye batanga amakuru kandi naho bigaragara usanga bidakanganye nka mbere. Ibi byaha byiganje mu bantu bari hagati y’imyaka 33 na 54 ariko uyu mwaka ho umwe mu bagaragayeho ibikorwa by’ingengabitekerezo afite imyaka 18 y’amavuko.”
Umuvugizi wa RIB avuga ko abantu bakwiye kwitwararika kuko iki cyaha gihanishwa igihano kitari munsi y’imyaka 5 y’igifungo.
Itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, riteganya ko umuntu ukorera mu ruhame igikorwa, byaba mu magambo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa ku bundi buryo, kigaragaza imitekerereze yimakaza cyangwa ishyigikira kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo bahuriye ku bwenegihugu, ubwoko, ibara ry’uruhu cyangwa ku idini aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu ariko atarenze miliyoni imwe.
Inkuru ya Alphonse Twahirwa