Abakorewe Jenoside ntibibona nk’abatawe, bisanga mu muryango- Perezida KAGAME

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka 25 ishize Abanyarwanda bagerageje kubaka igihugu, aho abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batibona nk’abatawe ahubwo bisanga mu muryango.

Ibi yabigarutseho ubwo yifatanyaga n’abakirisitu b’Itorero rya Saddleback riherereye muri Leta ya California mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Saddleback Church iyoborwa na Pasiteri Rick Warren, uri mu nshuti zikomeye z’u Rwanda kuva mu myaka irenga 15 ishize.

Mu Kiganiro n’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame,  cyagarutse ku nsanganyamatsiko ivuga ku ‘Guhangana n’ingaruka z’ihungabana’, Pasiteri  Rick yifashishije ibyiciro uhangana n’ihungabana anyuramo nko kwemera gufashwa n’abandi.

 Abaza Perezida Kagame ibanga ry’u Rwanda muri urwo rugendo.

Perezida Kagame yasubije ko hakozwe uburyo Abarokotse Jenoside batumva ko ari bonyine.

Ati “Icyambere, twagize ibyago bikomeye aho abantu barenga miliyoni bishwe. Buri wese yari afite ibibazo yihariye agomba guhangana  nabyo. Icyo twatangiriyeho, kwari uguhanga uburyo bufasha abantu kumva ko batari bonyine. Hagombaga gushyirwaho uburyo butuma batumva bari bonyine kuburyo haba umuntu, yaba inshuti buri wese yareberaho  hakabaho kungurana ibitekerezo, kugirango bifashe kwikura mu bibazo.”

Umugambi wo gutegura Jenoside yashegeshe u Rwanda, wacuzwe by’igihe kirekire, wasize igihugu cyaracitsemo ibice, aho politiki yigishije abantu ko bagomba kwangana.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu kwiyubaka, u Rwanda rwashatse uburyo bwo kwihuza nk’umuryango uhuriyemo abantu batandukanye ariko bahuje intego.

Perezida Kagame yanagaragaje ko gushyira ukuri  kw’ibyabaye ahagaraga byagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda.

Ati “Icya kabiri, kwari ugushyira ukuri kw’ibyabaye ahagaragara kandi ukuri kurabohora. Birumvikana, hari uburakari bwinshi, hari ubwoba bwinshi, bwakurikiye ibyari bimaze kuba ariko hakenewe ukuri. hirya y’ukuri hakabaho no kubazwa inshingano. Muri uko kubazwa inshingano hashingiwe ku kuvuga ukuri ,hari abandi bagizweho ingaruka n’ibyababayeho batangiye kwiyumva byibura ko hari uburyo butangiye bwo kubaka umuryango.”

Pasiteri Rick Warren afitanye umubano wihariye n’u Rwanda, aho hari umugambi uhuriweho n’impande zombi wiswe Peace Pla, ugamuje guteza imbere ubwiyunge, gufasha abayobozi, abakene, abarwayi no kwigisha urubyiruko rw’ahazaza.

Kuva yatangizwa ku butumire bwa Perezida Kagame mu 2003, Itorero rya Saddleback ryohereje abakirisitu baryo barenga 26 000 mu bihugu 197; barimo abasaga 2800 banyuze mu Rwanda.

Mu bikorwa byabo, bakoze gahunda zirenga 400 zirimo guhugura abaganga, gukorana n’abahinzi, abacamanza n’abapasiteri ndetse n’abandi.

Photo: Daniel HAKIZIMANA

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply