Gisagara: Imbamutima z’abategereje kubona kaburimbo bwa mbere mu mateka

Abaturage bo mu karere ka Gisagara baravuga ko bategerezanije amatsiko menshi kubona bwa mbere mu mateka y’ako karere hanyura umuhanda wa Kaburimbo.

Ni umuhanda uhuza ako karere n’aka Huye twombi two mu ntara y’amajyepfo.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe wemereye abaturage bo muri ako karere umuhanda wa Kaburimbo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Gisagara buvuga ko uretse koroshya ubwikorezi n’ ubuhahirane uyu muhanda wa kaburimbo numara kuzura, uzatuma abatuye aka karere badakomeza kukimukamo bajya gutura ahari ibikorwa remezo.

Tariki 23 Kanama umwaka ushize wa 2018, Umukuru w’Igihugu yongeye kwizeza abaturage b’akarere ka Gisagara ko bidatinze bazabona umuhanda wa kaburimbo, hari mu bikorwa byo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu matora y’abagize Inteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite. Icyo gihe Abanyagisagara ntibahishe amarangamutima yabo.

Umukuru w’igihugu yagize ati “Ubwo twari hano umwaka ushize, nabasezeranije, FPR yabasezeranije ko tuzabaha umuhanda wa kaburimbo. Ndashaka kubabwira ko mbere y’uko uyu mwaka urangira ibikorwa by’uwo muhanda bizaba byatangiye…”

Perezida Kagame ubwo aheruka Gisagara, yabemereye umuhanda

Amezi icyenda arashize isezerano ry’Umukuru w’Igihugu ryatangiye gushyirwa mu bikorwa, kubaka umuhanda wa kaburimbo muri Gisagara ntibikiri amateka, uko imirmo yo kuwukora irimbanije ni nako abaturage bashungera ibimashini binini birimo gukora uwo muhanda,biteganijwe ko uzaba wuzuye mu kwezi kwa 11 uyu mwaka.

Abanyagisagara nibo ba mbere bo kubara inkuru y’ingorane zo kutagira umuhanda wa kaburimbo mu karere kose,ngo hari n’abatari bazi uko kaburimbo isa.

Habyarimana Venuste umwe mu baturage ba Gisagara yabwiye itangazamakuru rya Flash ati “Hari benshi batayizi rwose uretse twe twajyaga i Butare tukayibona… nk’abantu b’i Kirarambogo hasi n’uyu muhanda utukura uhageze ejobundi rwose “

Mugenzi nawe yagize ati “Ni ikintu kizatuma tujya guhahirana n’utundi turere, kuva aha kugera muri Huye bazagabanya, niba twagenderaga 200 bazagabanya bashyire ku ijana kuko imodoka zagendaga aha ziziyongera.”

Akamaro k’umuhanda wa kaburimbo muri Gisagara ntikagurikira ku koroshya ubwikorezi n’ ubuhahirane gusa.Umuyobozi w’aka karere Bwana Rutaburingoga Jerome aherutse kubwira itangazamakuru rya Flash ko uwo muhanda ari kimwe mu bikorwaremezo bizatuma abaturage b’aka karere badakomeza kwimuka ku bwinshi bajya gutura ahari ibikorwa remezo byoroshya iterambere.

Yagize ati “Kuba hari akarere kitwaga ko katagira na Sentimetero imwe ya kaburimbo, ni ibintu byicaga n’abaturage mu mutwe, bakumva ko ari abantu basigaye inyuma. Ariko uyu munsi icya mbere amateka arahindutse, icya kabiri ni iterambere ridasanzwe kuko twari dufite muvumenti(Movement) yimuka kurusha iza gutura Gisagara,icyo cyari igihombo gikomeye ku baturage b’akarere ka Gisagara…”

Minisiteri y’Ibikorwaremezo ivuga ko umuhanda wa Huye–Gisagara uzuzara utwaye miliyari 6.5 z’amafaranga y’u Rwanda. Uretse uwo muhanda watangiye kubakwa  muri icyo gice, hari n’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya na kilometero 66  nawo watangiye kubakwa  ukazatwara amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyari 70.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply