Ishyirahamwe rya Rugby muri Australia ryasheshe amasezerano n’umukinnyi wavuze nabi abatinganyi

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Australia, ryasheshe amasezerano y’umukinnyi Israel Folau kubera amagambo yashyize ku mbuga nkoranyambaga agira ati “ Umuriro utazima urabategereje mwa batinganyi mwe.”

Yahawe amasaha 48 yo kuba yemeye ibyo yabwiye cyangwa akagezwa imbere y’inteko ishinzwe imyitwarire muri iryo shyirahamwe.

Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby muri Australia ryavuze ko uyu mukinnyi w’imyaka 30 yirengagije itegeko rikomeye ry’ababigize umwuga rirebana n’imyitwarire. Ibintu bituma amasezerano yari afite muri iryo shyirahamye nk’umukinnyi wemerewe gukina uwo mukino, ateshwa agaciro.

Uyu mukinnyi w’Umunya-Australia yari amaze guhamagarwa inshuro 73 mu ikipe y’igihugu, nta kabuza yari no kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi kizabera mu Buyapani uyu mwaka.

Uyu mukinnyi wugarira mu ikipe yo mu murwa mukuru Sydney ya Waratahs, yari yarasinye amasezerano y’imyaka 4 mu kwa Gatatu uyu mwaka, akaba yari yemerewe n’amategeko gukinira Rugby muri Australia kugeza mu mwaka wa 2022.

Mu mwaka ushize, Israel Folau habuzeho gato ngo nabwo ahanwe kubera ibyo yari yatangaje bidahabanye n’ibi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby muri Australia, Raelene Castle yagize ati “ Israel yaraburiwe cyane inshuro nyinshi ku ngaruka ashobora guhura nazo nk’umukinnyi w’ikipe y’igihugu cyangwa uwa Waratahs kubera uburyo akoresha imbuga nkoranyambaga ze, none byamunaniye kubikurikiza nk’uko yaburiwe.”

Yakomeje agira ati “ Yabwiwe neza ko icyo aricyo cyose yashyira ku mbuga nkoranyambaga ze gitesha agaciro uburyo abantu baryamanamo, azafatirwa ingamba.”

Uyu mukinnyi wizerera cyane muri Yesu Kristo, abinyujije kuri Instagram ye yagize ati “ Abasinzi, abatinganyi, abasambanyi, ababeshyi, abacana inyuma, abajura, abatemera Imana n’abasenga ibigirwamana mwese Umuriro Utazima urabategereje. Mwihane, Yesu niwe ukiza wenyine.”

Yifashije instagram ye, aburira abakora ibyo yise ibyaha

Israel yanze gukura iyi nyandiko kuri Instagram ye, aho yavuze ko ari inyandiko zo muri bibiriya.

Ubwo yari avuye gusenga, Folau yabwiye kimwe mu bitangazamakuru byo muri Sydney ko ibyo yanditse yabyandikanye urukundo.

Ati “ Icya mbere, ubuzima bwanjye nabuhaye Imana. Icyo yansaba cyose nagikora.”

Yakomeje agira ati “Nizera ko imigambi Imana infiteho ari myiza kurenza ibyo natekereza. Niba ivuga ko ntazakomeza gukina, bizabe uko.”

Leave a Reply