Ibi bibazo birimo kuba hagomba kuvugururwa itegko rigenga amatora ndetse no gushaka ingengo y’imari izayashorwamo muri 2021.
Ikinyamakuru The East African cyanditseko mu gihe byagenda gutya amatora ya Perezida muri 2021, ashobora kutaba cyangwa se abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze gucikamo ibice bagatsindwa uruhenu kuko ntacyo bafite kibahuje.
Hari abandi basesenguzi ariko kandi basanga byaba ari amayeri y’ishyaka riri k’ubutegetsi, NRM, kuyatinza ngo Museveni agume yizirike ku butegetsi.