Kuva uyu mwaka watangira, abantu 40 bamaze kugwa mu mpanuka ziterwa na moto

Imibare igaragaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abahitanywe n’impanuka za moto ari hafi 40, abakomeretse bikabije ni 124, naho abakomereste byoroheje ni 238.

Polisi y’u Rwanda irasaba abamotari kudashyira inyungu zabo imbere ahubwo bagakora bita ku buzima bw’abo batwaye birinda impanuka.

Kuri uyu wa kabiri polisi yatangije amahugurwa y’abamotari arebana no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Umuvugizi Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi,  asaba abamotari kumva uburemere bw’ubuzima bw’abahitanwa n’izi mpanuka.

Yagize ati “Iyo dukora iriya mibare, tuba tugambiriye kugira ngo icya mbere, bumve uburemere bw’ ubuzima kurusha kumva indonke, bitume bazirikana abagenzi batwara ndetse bafate iya mbere mu kwirinda izi mpanuka.’’

SSP JMV Ndushabandi yabagiriye inama yo kwita ku buzima bw’abo batwaye

Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’Abatwara moto mu Rwanda, Ngarambe Daniel, avuga ko nyuma yo guhugura aba bamotari, utazakurikiza amategeko yo mu muhanda azahanwa by’ intangarugero.

Yagize ati “twari twanze gufata ingamba tutarabigisha ariko ubwo tumaze kubigisha, tugiye gufata ingamba.”

Umuyobozi wa Koperative

Abagenda kuri moto nabo, bashyira mu majwi abamotari gutwara ku muvuduko ukabije, bakirengagiza ubuzima bw’abo batwaye.

Abamotari ntibahakana ko hari bagenzi babo batubahiriza amategeko yo kugenda mu muhanda, gusa bavuga ko amahugurwa bahawe yo kwirinda impanuka biteguye kuyashyira mu bikorwa ndetse bakabikangurira n’abandi.

Umwe yagize ati “Maze imyaka 15 muri uyu mwuga w’ abamotari. Ahanini (abamotari) nibo bagira uruhare mu mpanuka bitewe n’ umuvuduko mwishi baba batwariraho, rimwe na rimwe harimo n’abatazi amategeko yo mu muhanda , usanga binjirana imodoka.”



Leave a Reply