France: Abaminisitiri mu nama y’igitaraganya yo kongera kubaka ‘Katederare’ yibasiwe n’inkongi

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko azongera akubaka katederari ya Notre-Dame yo mu kinyejana cya 13, nyuma y’aho inkongi y’umuriro iyangirije bikomeye.

Abashinzwe kurwanya inkongi y’umuriro bagerageje gukiza bimwe mu bice by’iyi nyubako imaze imyaka 850, birimo n’iminara ibiri gusa igisenge n’isakaro byaguye bigera ku itaka.

Icyateye iyi nkongi ntikiramenyekana, gusa ubuyobozi buvuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’imirimo yo kuvugurura uru rusengero imaze iminsi ikorwa.

Ibiro bw’Umushinjacyaha Mukuru wa Paris bivuga ko biri gukora iperereza ryimbitse.

Iyi nkongi yatangiye mu saa ‘18h30’ ku isaha y’i Kigali, ikwiragira hose byihuse cyane cyane ku gisenge. Iyi nkongi kandi mu byo yangirije mbere harimo ibirahure byari bifunze amadirishya ndetse n’ibikoze mu mbabo byose, cyane cyane ibikoze isakaro.

Ubwoba bwazamutse mu bantu, batinya ko n’iminara ibiri y’iyi katederari nayo yakibasirwa n’iyi nkongi y’umuriro yari ifite ingufu zidasanzwe.

N’ubwo hari inkongi yatangiriye muri iyo minara, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yavuze ko bahagaritse inkongi mbere y’uko ukwiragira henshi.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri, amakuru yavugaga umuriro utagikanganye n’ubwo ngo bishobora gutwara iminsi kugirango umuriro uzime neza.

 Amatsinda y’ubushakashatsi yatangiye gukusanya ibyangirikiye muri iyi mpanuka.

Umuvugizi wa ‘brigade’ ishinzwe inkongi, Lt. Colonel Gabriel Plus yagize ati “ igisenge cyose cyangiritse… igice kinini cyo hejuru cyaguye. Isakaro ryo ntaryo.”

Ubwo yasuraga iyi katederari, Perezida Emanuel Macron yasezeranyije Abafaransa ko azongera kubaka uru rusengero rw’amateka.

Yagize ati “Ibyari kuba bibi cyane byakumiriwe.”

Perezida w’Ubufaransa yakomeje agira ati “Tuzongera twubake iyi katederari dufatanyije kandi nta gushyidikanya ko igize amateka n’imishinga tuzagira mu myaka iri imbere. Ibi ni byo Abafaransa biteze kuko nibyo bikwiye amateka yacu.”

Kuva i Saa tanu, i Paris mu Baransa, hatereniye Inama y’igiteraganya kugirango yige uburyo katederali ‘Notre Dame’, yaraye yibasiwe n’inkongi y’umuriro, yongera kubakwa.

Iyi katederari izwi nka ‘Notre dame de Paris’ yatangiye imirimo yo kubakwa mu 1160 kubwa Musenyeri Maurice de Sully gusa yuzuye neza mu 1260, n’ubwo yagiye ivugururwa uko ibinyejana byagiye bihita.

Mu myaka y’1790,Ubwo hari impinduramatwara mu Bufaransa, Katedereri ya Notre Dame, yarangijwe bikomeye. Mu 1804, Napoleon I Bonaparte yambikiwe ikamba ry’ubwami muri iyi ‘Katederali’ ya Notre-Dame.

Leave a Reply