Umunyarwanda yarasiwe mu burengerazuba bwa Uganda

Umunyarwanda w’imyaka 52 warasiwe muri Uganda n’umuntu utaramenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, yari atuye mu gace ka Bigina gaherereye mu karere ka Kisoro.

Amakuru dukesha Daily Monitor yo mu gihugu cya Uganda, avuga ko yarasiwe hafi y’uruzitiro ry’inzu yakodeshaga.

Uyu mugabo ufite ikarita ndangamuntu yanditseho ko yitwa Lambert Sabaho, yari umuyobozi w’ikampani yitwa Isimbi wines Factory yari iherereye mu mujyi rwa gati wa Kisoro.

Kuri uyu wa kabiri, Polisi yo muri ako gace, yavuze ko yatezwe igico akanaraswa n’umuntu utaramenyekana.

Umuvugizi wa Polisi muri ako gace yagize ati “ Biri gutangazwa ko hari imodoka y’umweru yakomeje gukurikira Sabaho wari uri kuri moto, mbere y’uko uwari uyirimo amurasiye imbere y’amarembo y’inzu yakodeshaga. Uwamurashe yahise asubira mu modoka aragenda. Ibirango by’iyo modoka bari batwaye, ntibiramenyekana.”

Yavuze ko ikirego nomero SD02/16/04/2019 cyakiriwe na Polisi ya Kisoro mu gihe Polisi ikomeje gushakisha uwakoze ubu bugizi bwa nabi.

Umurambo wa nyakwigendera, wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kisoro ngo hakorwe ibizamini bizwi nka ‘autopsy’ ngo hamenyekane icya mwishe mu gihe iperereza rigikomeje.

Sabaho asize umugore witwa Anastasia Mahirwe w’imyaka 32, n’umwana umwe.

Uhagarariye agace ka Kisoro mu Nteko Ishingamategeko, Sam Byibesho, yamaganye ibyo bikorw by’ubugizi bwa nabi asaba n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze gukaza umutekano no kwandika abaturage bose, abadasanzwe bamenyerewe muri ako gace, bagashyikirizwa polisi.

Iyi ntumwa ya rubanda yakomeje ivuga ko hakwiye gukaza ingamba zo gusaka no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro ridakurikije amategeko mu duce two mu byaro.

Ati “Amakimbirane yo muri Kivu ya Ruguru iherereye muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo yatumye hinjira imbunda nyinshi mu buryo butemewe mu bice byegereye umupaka. Izo mbunda zigomba gushakishwa k’ubw’umutekano w’abantu n’ibyabo.”

Kopi ya pasiporo ya Sabaho

Leave a Reply