Abatunganya ‘Avengers:Endgame’ basabye abafana kugira ibanga ibyo babonye

Abayoboye filimi, itegerejwe na benshi, Avengers: Endgame basabye abafana kutavuga ibihe bigize iyi filimi, nyuma y’aho hamenyekaniye amakuru y’amwe mu mashusho yagihe ahagaragara.

Mu rwandiko rwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga runafite ‘Hashtag’ isaba kugira ibanga iyi filimi #DontSpoilTheEndGame, Abavandimwe Joe na Anthony Russo bavuze ko bo, n’abakinnyi bagaragaye muri iyi filimi ya ‘Studio’ ya Marvel “Bamaze imyaka itatu bakora akazi gakomeye kandi gakoranye ubushyishozi kugirango bazabahe umusaruro wuje amatsiko n’amarangamutima menshi akuraho urujijo abafana basigaranye muri film zabanje.”

Bati “ Ni mureba Endgame mu byumweru bicye biri imbere, turabasabye muzagire ibanga ibyo mwabonye kuri bagenzi banyu, nk’uko namwe mutakishimira ko hari uwubabwira ibyo yabonye.”

‘Studio’ ya Walt Disney nayo yagize uruhare mu itunganywa ry’iyi filimi ihereje izindi filimi za ‘Marvel Cinematic Universe’ uko ari 22, yavuze ko inkuru yagizwe ibanga cyane.

Amatike yo kureba Avengers:Endgame amaze kugurwa, amaze kuruta ayaguzwe mu 2015 ubwo harebwaga iyitwa ‘Star Wars: The Force Awekens.’

Avengers: Endgame, izahuriza hamwe amwe mu mazina y’abafite imbaraga zidasanzwe bagaragara mu bitabo by’inkuru zishushanyije, izerekanwa ku itariki 24 z’uku kwezi muri Australia no mu Bushinwa mbere yo kwerekanwa mu Bwongereza no muri Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ku itariki ya 25 mata.

Kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bakunzi b’iyi filimi babonye bimwe mu bihe bigize iyi filimi kuri YouTube, Reddit n’inzindi mbuga zerekana amashusho, gusa ayo mashusho yahise akurwaho.

Hashtag iri gukoreshwa cyane ku rubuga rwa Twitter ni #DontSpoilTheEndGame. Bamwe mu bafana bemera babonye ayo mashusho.

Leave a Reply