Hafi miriyari ebyiri zarigitiye mu makoperative acuruza imari

Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’amakoperative mu Rwanda kiravuga ko mu mezi abiri, kizaba cyagaruje amafaranga y’imirenge Sacco y’inguzanyo zitishyuwe neza ndetse n’andi agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni 800, yari yaranyerejwe. RCA kandi mu mezi atatu ngo izaba yanagaruje ayo  mu yandi makoperative asanzwe ku kigero kirenga 80%.

Ibi iki kigo kibitangaje nyuma y’igihe hirya no hino mu gihugu, humvikana imirenge Sacco yahombye ndetse n’abandi bo mu yandi makoperative asanzwe bashinja abayobozi babo kubarira amafaranga.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’itangazamakuru rya Flash, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, yagiye yifashisha imibare agaragaza uburemere bw’ikibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga y’amakoperative acuruza imari, arimo n’imirenge Sacco  ndetse n’amakoperative asanzwe adacuruza imari.

Umuyobozi mukuru wa RCA, Prof Harerimana Jean Bosco, yavuze ko mu makoperative acuruza imari harimo n’imirenge Sacco, hanyerejwe Miliyari imwe n’ibihumbi 800, kandi ko hamaze kugaruzwa angana na 45% byayo. Inguzanyo zitari zarishyuwe zinaga na Miliyari 5,  hamaze kugaruka agera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700.

Ati “Mu makoperative acuruza imari harimo na za Sacco, twari twaraburiyemo agera kuri Miliyari imwe na 800, ariko muri ayo ngayo hafi 45% byayo, amaze kugaruka. Amafaranga atari yarishyuwe neza mu mirenge Sacco, angana na Miliyari 5, hamaze kugaruzwa agera kuri Miliyari ebyiri n’ibihumbi 700. Nkibwira ko mu gihe kitarenze amezi atatu  yose azaba yagarutse.”

Prof Harerimana, avuga ko no mu makoperative asanzwe adacuruza inyungu, hagiye habura amafaranga, kandi ko naho batangiye igikorwa cyo kuyagaruza.

Ati “ Kugeza ubu mu makoperative adacuruza imari, twari twaraburiyemo Miliyari imwe na Miliyoni 300, ariko muri ayo ngayo arenga 32% amaze kugaruka dufatanyije n’inzego zitandukanye.”

Ikigo RCA kirasaba abayobozi b’amakoperative kwirinda kuba inyaryenjye mu mafaranga ya koperative ndetse kikanasaba abaturage kujya bitabaza inzego z’ubutabera, mu gihe bacyetse ko amafaranga yabo yanyerejwe.

Kugeza ubu abantu basaga 1000 nibo bakurikiranyweho inyerezwa ry’amafaranga y’imirenge Sacco, naho abasaga 170 bo bakurikiranyweho inyerezwa ry’amafaranga y’amakoperative asanzwe adacuruza imari.

Amakoperative nayo, asabwa kujya akoresha abantu bize icungamutungo kugirango yirinde  igihombo cya hato na hato gikunda kuvugwa mu makoperative.

Leave a Reply