Taylor Swift, Lady Gaga,Ariana Grande, BTS n’abandi ku rutonde rwa Time 100

Taylor Swift, Celine Dion, Ariana Grande, itsinda rikora injyana ya K-Pop rya BTS, Khalik, Ozuna n’uwatunganyije filimi mbarankuru igejeje iwa Ndabaga umuhanzi R Kelly ‘Surviving R Kelly’ ni bamwe mu byamamare bifite aho bihuriye na muzika byagaragaye k’urutonde ngarukamwaka rw’abantu 100 bavuga rikumvikana ku isi.

Uru rutonde rukorwa n’ikinyamakuru Time, rwagiye ahagaragara kuri uyu wa gatatu.

Benshi mu bagaragaye kuri uru rutonde bashimiwe na bagenzi babo kuri iki cyubahiro bahawe. Shawn Mendes yanditse kuri Taylor Swift ati “ Taylor atuma buri umwe yumva yongeye kuba muto, kandi  umuntu wese wumva ko ari muto aba ashobora gukora buri kimwe.”  Alicia Keys we yanditse kuri Khalid banahuriye mu nzu imwe itunganya umuziki, Celine Dion yandika kuri Lady Gaga, wanatwaye igihembo cya Oscar muri filim ye ya mbere ‘A star is born’.

Daddy Yankee yifuriza ihirwe Ozuna baturuka mu gihugu cyimwe cya Puerto Rico, hanyuma Ariana Grande yandikirwa n’inshuti ye magara, bakaba banahuriye no nzu imwe ya muzika, Troye Sivan ati “ Mu nkubiri y’imiyaga n’imyuzure ikomeye nanyuzemo, Ariana Grande niwe muntu w’umwimerere nahuye nawe.”

Justin Timberlake we yafashe umwanya yandika kuri Tiger Wood, Naho umuhanzi uri mu bakunzwe cyane Halsey avuga ku itsinda rya muzika BTS.

Gusa inyadiko yavuzwe cyane, ni umunyamuziki Beyonce wanditse kuri Michelle Obama ati “ Ntewe ishema no abana banjye baba mu isi aho babona Michelle Obama azamuka umunsi ku munsi nk’urumuri rw’ikizere rubera urugero twese ngo duhinduke abantu beza kandi tunakore byiza.”

Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Time, Edward Felsenthal wanditse uru rutonde rugaragayeho bwa mbere abagore 48, yagize ati “  Twese dufite abarimu, bamwe turaziranye bya hafi, abandi tubabona mu binyamakuru cyangwa kuri televiziyo. Uru rutonde rero ruriho abantu b’indashikirwa ku isi hose.”

Mu bandi bagaragaye kuri uru rutonde harimo n’abo kuri uyu Mugabane w’Afurika nka Muhamed Salah ukinira Liverpool, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed, rwiyemezamirimo wo muri Ghana Fred Swaniker na Perezida w’Afurika y’Epfo, Cyrill Ramaphosa.

Uru rutonde rwanigeze kugaragaraho Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, rwagagayeho Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Imran Khan, Minisitiri w’Intebe wa New Zealand Jacinda Ardern, uwa Israel Benjamin Nyetanyahu, Juan Guado muri Venezuela, Perezida wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika Donald Trump na Nancy Pelosi uyoboye Inteko Ishingamategeko.

Hariho kandi na Michelle Obama, umukinnyi wa Filimi Dwayne Johnson uzwi nka The Rock, Lebron James, Papa Francis, Perezida w’Ubushinwa Xi Jiping, Mark Zuckerberg,Taylor Swift, Emilia Clarke wo muri Game of Thrones, Lady Gaga, Alex Morgan n’abandi.

Itsinda rya BTS ryo muri Koreya ryagaragaye ku rutonde
Taylor Swift
Michelle Obama wabwiwe amagambo y’imbamutima na Beyonce
Minisitiri w’Intebe wa Pakistan Imran Khan
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia aherutse i Kigali
Perezida wa 45 wa USA

Leave a Reply