Koreya ya Ruguru ntishaka Pompeo mu biganiro bya ‘nuclear’

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Koreya ya Ruguru yavuze Umunyamabanga wa Leta z’Unze Ubumwe z’Amerika ntacyo yitaho, bituma bakeneye undi mutegetsi umusimbura mu biganiro.

Umwe mu bayobozi bakuru ba Koreya ya Ruguru wavuganye n’intagazamakuru rya leta nyuma y’igeragezwa ry’ibisasu ryali rimaze gukorwa, yavuze ko bashaka ko Umunyabanga wa Leta, Mike Pompeo, asimbuzwa undi bise “ushishoza kandi ufite ibitekerezo bya kigabo”, mu biganiro bireba gahunda yo gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yise Pompeo utagira icyo yitaho, ivuga ko ibiganiro byabereye muri Vietnam mu ntangiriro z’uyu mwaka byerekanye ko n’ibindi ntacyo byageraho mu gihe Mike Pompeo yakomeza kubyivangamo.

Inama yabereye Hanoi muri Vietnam muri uku kwa Kabiri, igahuza Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru na Donald Trump yarangiye ntacyo igezeho nyuma y’aho Perezida Trump asabiye Koreya ya Ruguru gusinya ku mpapuro zishyira ibitwaro bya kirimbuzi byabo mu biganza bya Leta z’unze ubumwe z’Amerika.

Leave a Reply