Abaturage mo mu kagari ka Kavumu ni mu murenge wa Mageragera ho mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko bari mu bwigunge kubera kutagira umuriro w’amashanyarazi.
Hari abamubwiye itangazamakuru rya Flash ko bakora urugendo rw’amasaha arenga abiri bajya gushaka umuriro wa Telefoni zabo zigendanwa.
Aba baturage bavuga ko babazwa no kuba barigeze kubona amapoto ndetse n’imyobo yo kuyashingamo bakizera umuriro ariko ngo ntibamenye irengero rya byo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, buvuga ko ingengo y’imari y’umwaka utaha izasiga abo baturage bahawe amashayarazi.
Niba koko, bisaba Nshimiyimana Jean Pierre gusenya urugi rw’inzu ye kugira ngo arutware kurusanisha ahari umuriro, hanyuma Nyirabavakure Josiane we akaba amaze ibyumweru bibiri adakoresha telefoni ngendanwa, byaba ari ibimenyetso by’ingorane z’agace katarageramo umuriro. Aba bombi n’abo mu kagari ka Kavumu umurenge wa Mageragere ni mu karere ka Nyarugenge mu murwa mukuri w’u Rwanda, Kigali.
Nshimiyimana Jean Pierre aragira ati ”Umuntu yakenera nko gusudiriza urugi bikaba ngombwa ko usenya inzu, ukarukuraho, ukarwikorera ukajya ku rusudiriza ahandi.”
Mugenzi we ati ”Maze ibyumweru bibiri mbitse telefoni itagira umuriro.”
Gukora urugendo rw’amasaha arenze abiri bajya gushaka umuriro wa telefoni, no kuba abanyeshuri bo mu kigo cy’amashuri kiri muri ako kagali batiga uko bikwiye n’ibindi, abatuye Kavumu ya Mageragere bongera ku zindi ngaruka bahura nazo kubera kutagira amashanyarazi.
Umwe yagize ati ”Ikigo cy’amashuri cya Buye nacyo nta muriro gifite. N’abana bacu barabigenderamo kubera ko badafite ibyo bigiraho. Dufite ikibazo cy’umuriro”
Undi ati “Nk’i Butamwa niho ducaginga(Charging) cyangwa Ntungamo tuhagenda urugendo rw’amasaha abiri n’igice.”
Hari amakuru abaturage b’aka kagari batanga avuga ko bigeze kubona ibiti by’amashanyarazi birambitse hasi ndetse n’imyobo iracukurwa, bizera ko bagiye kubona umuriro ariko ntawo babonye.
Umwe muri bo yagize ati ”Amapoto yigeze kuza muri aka kagari tuzi ko umuriro bagiye kuwuduha, ntabwo tuzi ukuntu ayo mapoto yongeye kugenda.“
Abaturage batuye mu murenge wa Kavumu basaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ukabavana mu cyo bafata nk’ubwigunjye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge, buvuga ko bitewe n’imiterere ya tumwe mu duce tw’ako kagari, hari ahadoshora gushyirwa umuriro unyura mu nsinga, aho ngo bazafashwa kubona uturuka ku mirasire y’izuba mu gihe utundi duce two akarere kemeza ko ingengo y’imari y’umwaka utaha, uzarangira bahawe amashanyarazi. KAYISIME Nzaramba ayobora Nyarugenge.
Yagize ati “Ahandi hatari amanegeka ngira ngo n’amapoto yatangiye gushingwa. Uyu mwaka hari agace tuzaha amashanyarazi, akace kazaba gasigaye nako kazahabwa amashanyarazi umwaka utaha.”
Akarere ka Nyarugenge kavuga ko kageze ku gipimo cya 87% mu gukwirakwiza amashanyarazi mu gihe mu gihugu hose Abanyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi biyongereye mu myaka irindwi ishize, bava kuri 18% bagera kuri 44% muri Kamena 2018. Ariko intego byari kugera kuri 70%
Icyakora gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7, u Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi mu 2024.
Tito DUSABIREMA